Béatrice Munyenyezi yasabiwe igihano cy’igifungo cya burundu, abanyamategeko be babwira urukiko ko dosiye imurega ari vide nta kintu kirimo.
Abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko nibo baje kuburanisha Béatrice Munyenyezi, ukuriye inteko iburanisha abanza guha ijambo Ubushinjacyaha.
Uhagarariye Ubushinjacyaha ati “Twe nk’ubushinjacyaha twisunze ingingo z’amategeko turasaba urukiko kwakira ikirego, maze rukanzura ko gifite ishingiro hanagendewe ku bimenyetso byagaragajwe, bityo ibyaha biregwa Madam Béatrice Munyenyezi byo gutegura jenoside, gushishikariza abantu gukora jenoside, ubufatanyacyaha ku cyaha cya jenoside, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha cya jenoside bigahama Béatrice Munyenyezi, agahabwa igihano cy’igifungo cya burundu maze abaregera indishyi bazazikurikirane. Murakoze!”
Béatrice Munyenyezi yahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku gihano asabiwe. Béatrice Munyenyezi mu mwambaro w’iroza usanzwe uranga abagororwa mu Rwanda yahagurutse ati “Umuntu ahamwa n’icyaha yakoze ariko njyewe sinagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Munyenyezi akomeza avuga ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yari kuri Hoteli Ihuriro yo kwa nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango kuri leta y’Abatabazi, kandi bari bahari ari abantu barenga 60 b’ingeri zose ari abakecuru, abana n’abandi.
Ati “Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi nta kibi cyabereye kuri iyo hoteli Ihuriro, kuko ntawahiciwe, nta bakobwa cyangwa abagore bahasambanyirijwe.”
Béatrice Munyenyezi akomeza avuga Ubushinjacyaha bumushinja ko yazanaga kuri iyo hoteli abakobwa maze Interahamwe n’umugabo we bakabasambanya.
Ati “Ku isi nta mugore nigeze numva wazanaga abakobwa cyangwa abagore ngo abashyire ahantu noneho ngo ajye no kureba umugabo we yishakiye, maze ngo amuhe rugari abasambanye, umugore anabizi sinzi niba hari uwo byabayeho ariko ibyo sinabikora ku mugabo wanjye nishakiye.”
Béatrice Munyenyezi avuga ko bariyeri bamushinja nta n’imwe yagiyeho ko yari kuri hoteli Ihuriro afite umwana muto anatwite.
- Advertisement -
Abatangabuhamya bamushinje anakiba muri Leta zunze z’America, yavuze ko ibyo bavuze muri America bidatandukanye n’ibyo bavugiye imbere y’Urukiko i Huye, ati “Muri bose abanshinje nta n’umwe nigeze mpura na we mu gihe cya jenoside.”
Béatrice Munyenyezi yabwiye urukiko ko yashinjijwe ibintu atakoze, bagera naho bakoresha inyandiko mpimbano (aha yavugaga inyandiko yamushinjaga ya Musoni Callixte Ndagije, urukiko rwanemeje ko ari impimbano), ko byose byari bigamije kugira ngo icyaha kimuhame.
Ati “Ahubwo nkibaza ni iyihe mpamvu yo kubeshyera umuntu utazi?”
Munyenyezi yabwiye urukiko ko ubuhamya bw’abatangabuhamya bamushinja aribwo bwatumye asiga abana bato, kandi kutaba hafi ye, ngo byarabahungabanyije cyane.
Munyenyezi Béatrice ati “Ndasaba ko nyuma yo kumva impande zombi mwampa ubutabera ngasanga abana banjye.”
Béatrice Munyenyezi aravuga ko adahakana jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko nta ruhare yayigizemo. Ati “Icyaha ni gatozi, niba nzira umuryango nashatsemo nk’uko byagaragajwe, sinagakwiye kuba mfunzwe kubera ibyaha by’abo nashatsemo.”
Munyenyezi avuga ko hari umutangabuhamya wavuze ko akwiye gusaba imbabazi, ngo ariko ntiyigeze avuga ko icyaha yakoze.
Ati “Yanshinjaga ko nari umukazana wo kwa Nyiramasuhuko, gushakayo byari amahitamo yanjye ni nanjye byagizeho ingaruka.”
Béatrice Munyenyezi arasaba urukiko ko rwakoresha ubushishozi nk’uko rubisanganwe, nk’uko hari inyandiko mpimbano yagaragajwe y’Ubushinjacyaha rukayitesha agaciro, bityo ngo n’ibindi aregwa ntaho bitaniye n’ibindi abatangabuhamya icyenda bavuze, ngo ni ibihimbano.
Munyenyezi yasoje agira ati “Nyakubahwa Perezidante w’iburanisha nizeye ubutabera. Murakoze!”
Hakurikiyeho Me Felecien Gashema umwe muri babiri bunganira Munyenyezi Béatrice, yabwiye urukiko ko icyifuzo cy’Ubushinjacyaha kidakwiye guhabwa ishingiro kuko butagaragaje ibimenyetso by’ibyaha Béatrice Munyenyezi aregwa.
Ati “Mu batangabuhamya batanze ubuhamya bushinja babwiye urukiko ko nta makuru bigeze batanga mu gikorwa cy’ikusanyamakuru, mu bikorwa byabanjirije Gacaca byibura ngo Béatrice Munyenyezi agire aho avugwa muri icyo gikorwa nk’abantu bari bamuzi.”
Me Gashema akabwira urukiko ko ibyavugiwe mu bugenzacyaha no mu rukiko byanatuma ubusabe bw’ubushinjacyaha butahabwa agaciro.
Yagize ati “Ubuhamya bw’abatangabuhamya iyo bwuzuzanya niho bufatwa nk’ukuri, ariko abatangabuhamya bashinja ntibahuje bityo bikwiye kurengera uwo twunganira Béatrice Munyenyezi.”
Me Gashema yasoje agira ati “Dusoje dusaba ko ubuhamya bwashinjije Munyenyezi Béatrice budakwiye guhabwa agaciro. Murakoze harakabaho ubutabera.”
Me Bruce Bikorwa na we ahawe ijambo, yavuze ko bitangaje kumva icyifuzo cy’ubushinjacyaha ko Béatrice yafungwa burundu, mu gihe uruhande rumwunganira ngo rutegereje ko, Ubushinjacyaha bumenyesha urukiko ku mugaragaro ko buretse gukurikirana umukiliya wabo.
Avuga ko impamvu avuga biriya ariko uko ikirego cy’ubushinjacyaha uko gihagaze ubu nta kirimo (dosiye iri vide). Akavuga ko birutwa n’umuntu wajya gushakira amazi mu butayu.
Me Bikotwa ati “Tuzi ko mu butayu nta mazi abayo, uretse utuzi ducye ducye tuhaboneka ariko muri ubu butayu (yagereranyaga na dosiye irega Béatrice Munyenyezi) nta tuzi na ducye turimo.”
Me Bikotwa aravuga ko ubushinjacyaha bwagenderaga ku nkuru mpimbano (inyandiko ya Musoni Callixte Ndagije yanshinjaga Béatrice Munyenyezi yagizwe mpimbano) bityo nta bimenyetso simusiga ubushinjacyaha bufite, kandi aribyo ubushinjacyaha butegetswe gutanga.
Me Bikotwa ati “Twisunze ingingo z’amategeko turasaba urukiko ko ikirego ubushinjacyaha bwazanzura ko nta shingiro gifite.”
Ubushinjacyaha bwahise bwaka ijambo
Urukiko rusaba ko Me Bikotwa yaba acecetse, Me Bikotwa ntiyabikojejwe yahise ubwira umucamanza ati “Nyakubahwa Perezidante w’iburanisha ni umwanya wacu, ubushinjacyaha bwasoje kuvuga ku bihano busabira uwo twunganira nanjye nibyo ndikuvugaho.”
Umucamanza yahise asaba ubushinjacyaha kuba buretse Me Bikotwa akabanza agasoza kuvuga. Me Bikotwa yahise akomeza abwira urukiko ko dosiye y’Ubushinjacyaha ari nkuru mpimbano nta kirimo.
Me Bikotwa ati “Dusoje tubashimira urugendo twagiranye twizera ko hazatangwa ubutabera buboneye.”
Ubushinjacyaha bwahise bwaka ijambo bubwira urukiko ko uruhande rwa Béatrice Munyenyezi rukoresha amagambo adakwiye, nkaho bavuze ko dosiye irega Béatrice Munyenyezi ari vide nta kirimo, bityo bidakwiye kuvugwa nta bunyamwuga burimo, kandi bivugwa n’abanyamategeko babyize.
Ubushinjacyaha buti “Bo bagamije kumvisha abantu ko ibiregwa Béatrice Munyenyezi biri muri dosiye ari vide, ariko ntibikwiye izo mvugo sizo.”
Abanyamategeko bombi na bo bahise bamanika akaboko baka ijambo bahagurukira icyarimwe barihawe.
Habanje kuvuga Me Gashema Felecien abwira urukiko ati “Nyakubahwa Perezidante w’iburanisha amarangamutima y’Ubushinjacyaha ntakwiye kugaragazwa, basabye ibihano bategereze ibyemezo by’urukiko.”
Me Bruce Bikorwa na we ati “Iburanisha riyoborwa n’urukiko, ubushinjacyaha bumenye ko ababuranyi bareshya kuvuga ko dosiye yabwo ari vide si imvugo nyandagazi, uzi ko burya bano bashinjacyaha bashobora kuba badakurikirana imanza mpuzamahanga.”
Me Bikotwa akomeza agira ati “Urukiko ruzasuzume ikirego cy’ubushinjacyaha ruzanzure ko dosiye y’Ubushinjacyaha ari vide turabivuze, kandi tubisubiyemo dosiye yabo ni vide kandi turi abanyamwuga (professionalism).”
Umucamanza akimara kumva Me Bikotwa Bruce asoje kuvuga yahise amfundikira urubanza. Niba nta gihindutse uru rubanza ruzasomwa taliki ya 27/03/2024.
Béatrice Munyenyezi uregwa biriya byaha bifitanye isano na jenoside we ahakana aburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango kuri leta y’Abatabazi, akaba umugore wa Arséne Shalom Ntahobari.
Ari umugabo we Shalom, ari nyirabukwe Nyaramasuhuko bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu bazira ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Munyenyezi ibyaha aregwa bikekwa ko yabikoreye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare, ubu ni mu karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.
UMUSEKE tuzabagezo icyemezo cy’urukiko.
Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW