Ubuzima ni Umweru n’Umukara- Umupfumu Rutangarwamaboko

Umupfumu Rutangarwamaboko yashenguwe n’inyubako ye yafashwe n’inkongi, ibye bihiramo.

Ni inyubako iherereye mu Murenge wa Gisozi, Akagali ka Musezero mu mudugudu wa Nyakaliba.

Mu butumwa yashyize kuri X, yavuze ko ashima Imana y’I Rwanda ko nubwo ingoro ndangamuco n’amateka yahiye bo ari bazima.

Ati “Ubuzima ni Umweru n’Umukara. Imana y’I Rwanda ishimwe yo n’abazimu bacu batazima kuko nubwo Ingoro Ndangamuco n’Amateka yose yakongotse ariko twe turacyitsa kandi nta n’undi wahagiriye ikibazo icyo aricyo cyose. Bazimyuriro Murakarama. Polisi y’u Rwanda mwishyuke .U Rwanda ruriho,Turiho”.

Rutangarwamaboko yatangaje  ko yafashwe n’inkongi biturutse ku muriro wifashishwaga n’abasudira umureko.

Igice cyafashwe n’inkongi ni icyo hejuru kuko ari igorofa yitaga ‘ingoro’, cyamurikirwagamo ibikoresho gakondo by’abanyarwanda bo hambere.

Inzu y’Umupfumu Rutangarwamaboko yafashwe n’inkongi

ingoro ndangamuco n’amateka yari asanzwe akoreramo nk’igicumbi cy’umuco

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -