Udushya mu irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba

Irushanwa rya Volleyball “Memorial Kayumba” ritegurwa n’ishuri rya Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha) mu rwego rwo kwibuka Padiri Kayumba wigeze kuba Umuyobozi waryo, rigiye gukinwa ku nshuro ya 14, hagaragara udushya tudasanzwe.

Biteganyijwe ko rizaba kuva tariki ya 2-3 Werurwe 2024 aho hiyongereyemo udushya turimo no gusiganwa ku magare.

Rizabera mu kigo cya Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha) nk’ibisanzwe, rikinwe n’amakipe atandukanye mu byiciro bitandukanye birimo amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore muri volleyball, mu cyiciro cya kabiri, mu mashuri y’isumbuye n’abanza ndetse no mu bakanyujijeho.

Umuyobozi Mukuru wa Groupe Scolaire Officiel de Butare, Padiri Charles Hakizimana aganira na UMUSEKE yavuze ko kuri iyi nshuro haziyongeramo ikiciro cy’umukino wo gusinganwa ku magare ‘Cycling’ bitandukanye n’inshuro zabanje.

Padiri Hakizimana yavuze ko impamvu bashyizemo uyu mukino ari ukugira ngo abana bafite izindi mpano nabo bazazigaragaza, kuko ubu iki kigo gifite amagare cyahawe na Isonga.

Kuri iyi nshuro kandi hazakinwa Volleyball yo ku mucanga , ‘Beach Volleyball’ nyuma y’uko muri 2023 itari yakinwe.

Ubwo ryakinwaga muri 2023 ku nshuro ya 13, mu bagabo ikipe ya Forefront Volleyball Club yegukanye igikombe itsinze REG VC amaseti 3-1, iyi kipe inacyegukana mu cyiciro cy’abagore itsinze RRA amaseti 3-2.

Mu cyiciro cya Kabiri, ikipe ya GS St Joseph Kabgayi yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS amaseti 3-2.

Mu mashuri yisumbuye, ikigo cya GS Mugombwa cyegukanye igikombe gitsinze PSVF amaseti 3-2.

- Advertisement -

Mu bakanyujijeho, Umucyo Club yabaye iya mbere itsinze ikipe ya Tout Age amaseti 3-2.

Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi w’Ishuri ry’Indatwa n’Inkesha, yitabye Imana mu 2009. Kuva mu 2010 hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino.

Padiri Kayumba yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere siporo muri iri shuri rya Groupe Scolaire Officiel de Butare

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW