Umugabo wagwiriwe n’ikirombe yatabawe nyuma y’amasaha 20 mu nda y’Isi

Kamonyi: Gafurafura Claver w’imyaka 47 y’amavuko, ni umwe muri bagwiriwe n’ikirombe, akaba yatabawe akiri mu zima nyuma y’amasaha 29 ari mu nda y’isi.

Icyakora uwitwa Niyonsaba Eric w’imyaka 43 y’amavuko we yakuwemo yamaze gushiramo umwuka .

Ku wa  31 Mutama 2024 ,nibwo mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rugarika, AKagari ka Nyarubuye, Umudugudu wa Ndagwa, abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe.

Uyu mugabo witwa Gafurafura Claver wabashije gutabarwa, yakuwemo urutoki rwacitse gusa agihumeka.

Uyu mugabo yavuze  ko ibuye ryamuguye hejuru, ari ryo yaciye urutoki rwe. Ni mu gihe ubuyobozi bwahise bushaka uko agezwa kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Nkurunziza Jean de Dieu , yashimiye abaturage bitanze ku kuva aba bantu bakigwirwa n’ikirombe kugera bose bakuwemo nubwo umwe yakuwemo yapfuye.

Kamonyi: Ikirombe cyagwiriye abantu babiri

UMUSEKE.RW

- Advertisement -