Kamonyi: Ikirombe cyagwiriye abantu babiri

Mu karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rugarika, abagabo babiri bari bagiye gucukura amabuye baheze mu kirombe umwe avanwamo yapfuye undi akaba agikomeje gushakishwa.

Ibi byabaye ku wa 31 Mutama 2024 , bibera  mu Kagari ka Nyarubuye, Umudugudu wa Ndagwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yatangaje  ko aba bagabo bagiye muri icyo kirombe gucukuramo amabuye kibaridukira hejuru.

Ati “Tukimara kumenya ayo makuru inzego z’ubuyobozi twabashije gushakisha abo bagabo tubasha gukuramo umwe undi nawe ibikorwa byo kumushakisha biracyakomeje gusa nta kizere ko ashobora kuvamo ari muzima kuko hashize umwanya mu nini turi gucukura ngo turebe ko twamugeraho”.

Yongeyeho ko iyi mpanuka yaturutse ku butaka bworoshye kubera imvura imaze imisni igwa ariko ko n’umwobo ufite ubujyakuzimu burebure bugera hafi metero 15 ikaba ariyo mpamvu umwe bamukuyemo yamaze kuhasiga ubuzima.

Agira inama abantu yo  kujya birinda gukora  ubucukuzi butemewe n’amategeko kuko usanga bikorwa nabi bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Ati “Nkiki kirombe ntabwo byari byemewe kuhacukura amabuye y’urugarika ni ukuvuga rero ko aba bagabo nubwo bagize ibyago bari bari no mu makosa yo gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

UMUSEKE.RW