Umunuko uterwa n’amazi mabi ava muri ES Gahunga T.S.S uzengereje abahaturiye

Burera: Bamwe mu baturiye ishuri rya ES  Gahunga T.S.S ADEPR  riherereye mu Murenge wa Gahunga Akarere ka Burera, bagaragaza ko bazengerejwe n’umunuko n’imibu myinshi bituruka ku bidendezi by’amazi mabi aturuka muri iryo shuri, bakaba bafite impungenge ko byabatera indwara.

Iyo ugeze inyuma y’inyubako z’aya mashuri uhasanga amazi mabi anuka avanze n’ibyondo, yagiye areka ahantu hatandukanye mu mirima y’iri shuri, ariko hafi yaho hakaba hatuye abaturage ari nabo basaba ko ibi biziba byacukurirwa umwobo wihariye, ukubakirwa nabo bakaruhuka umwanda bibateza.

Twambazimana Emmelitha ni umwe muri bo yagize ati” Umunuko urakabije ntiwarira hanze isesemi yakwica no munzu bidusangayo, urabona mfite umwana w’igitambambuga ashobora no kugwamo agapfa, imibu nijoro irara iduhira bugacya, byanadutera indwara. Nibacukure icyobo(fose) bayubakire bayayoboremo umunuko ugabanuke”
Undi nawe ati ” Hari abana baha ibiraka byo kuvoma amazi yo kubumba amatafari bakanga gutanga ayabo mafaranga bakajya kudaha ibyo binuko by’amazi, mbese bo indwara bakuramo si ikibazo? Leta idukangurira gusiba ibinogo by’amazi bikikije ingo zacu no gutema ibihuru ngo twirinde maraliya, none dore bo bashaka kuyiduteza, bacukure ikinogo kirekire kiyafate badukize uyu mwanda”

Umuyobozi w’iri shuri rya ES Gahunga T.S.S ADEPR, Bukuba Cyriaque ,yemeza ko bagiye gusuzuma iby’iki kibazo ngo kuko aribwo bakibimenya, bacukure ibyobo biyafata icyo kibazo gikemuke.

Yagize ati ” Iby’icyo kibazo nibwo nkibimenya, ariko abo baturage mubatubwirire ko tugikemura tugiye gucukura ibyobo biyafata, turabikemura byose bigende neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Theophile Mwanangu, avuga ko basaba ubuyobozi bw’iri shuri gucukura ibyobo byubakiye kandi bipfundikiye byujuje ubuziranenge kugira ngo bifate aya mazi, yizeza abaturage ko agiye kubikurikirana bigakemuka.

Yagize ati ” Turabasaba gusiba ibyo bizenga hanyuma bacukure ikindi cyobo bacyubakire n’amatafari ahiye na beto bagipfundikire kuko bafite ubutaka bunini nta mpamvu yo gukora ibintu bitujuje ubuziranenge ndetse no mu cyumweru gitaha tuzabasura turebe ko byarangiye”

Aya mazi mabi abaturage bavuga ko abateza umwanda n’umunuko ukabije, aturuka inyuma y’amashuri ahagana ku nyubako z’ubwiherero n’amacumbi by’abanyeshuri.

Ariko si aha gusa kuko hari n’andi aturuka mu bikoni by’iri shuri nayo atemba ku gice cyegereye imirima y’ishuri iri ku muhanda wa kaburimbo nayo ateza umwanda ku buryo uhanyuze abibona ko hakeneye gukorerwa isuku, ari nayo mpamvu basaba ko yacukurirwa ibyobo biyafata.

Iki kidendezi gikurura imibu n’umunuko mwinshi bikabangamira abahaturiye

- Advertisement -
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko iki kibazo butari bukizi

 NYIRANDIKUBWIMNA JEANVIERE

UMUSEKE/ BURERA