Umunyarwanda yapfanye n’Umunyakenya Kiptum wari kabuhariwe mu gusiganwa ku maguru

Hakizimana Gervais ukomoka mu Rwanda,  na Kelvin Kiptum, wari ufite agahigo ku gusiganwa muri Marathon, bapfiriye rimwe baguye mu mpanuka yabereye muri Kenya.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, rishyira ku wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024, ibera mu gace ka Elgeyo-Marakwet muri Kenya nk’uko byemejwe n’umuryango w’umukinnyi Kiptum ndetse na Polisi.

Bivugwa ko Kelvin Kiptum w’imyaka 24 ari we wari utwaye imodoka barimo, akora impanuka bahita bapfa.

Imirambo yabo yahise ijyanwa ku Bitaro byitwa Moi Teaching and Referral Hospital. Hakizimana Gervais yari umutoza n’umukinnyi Kelvin Kiptum.

Mu 2023 ni bwo Hakizimana Gervais yafashije Kiptum kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa ku maguru kuko yaciye agahigo muri ‘Marathon’ yabereye i Chicago muri Leta zunze ubumwe za America [ibilometero 42] atwara irushanwa mu gihe gito, akoresheje amasaha abiri n’amasegonda 35.

Uyu mukinnyi kandi mbere y’uko yitaba Imana yari yaravuze ko afite ubushobozi bwo kwiruka ibihe biri munsi y’ibyo yashyizeho ndetse yari yizeye kuzabigeraho.

Uyu musore yari afite intego  yo gukora amateka mashya mu mikino Olympic izabera i Paris uyu wa mwaka wa 2024.

Mbere yo kwegukana ririya siganwa kandi yari yegukanye iryo mu Ukuboza 2022 mu Mujyi wa Valencia muri Espagne ndetse n’irya Londres mu Bwongereza muri Mata 2023.

Hakizimana w’imyaka 36, yageze muri Kenya mu 2006 agiye kwitegura amarushanwa yari kuhabera ariko birangira atabaye kubera umutekano muke wari uhari, ahitamo gusubira mu Rwanda aho yavuye ajya mu Bufaransa.

- Advertisement -

Nubwo yavuye muri Kenya, yari yaramaze kubona impano ya Kiptum kuko yitorezaga hafi y’iwabo, akomeza kumukurikirana ariko by’umwihariko amufasha gukuza impano ye yifashishije ikoranabuhanga.

Kuva mu 2018, Hakizimana yatangiye kujya amutoza ku buryo buhoraho ndetse birakunda, umukinnyi agera ku gasongero muri uyu mukino wo gusiganwa ku maguru.

Kelvin Kiptum, wari ufite agahigo ku gusiganwa muri Marathon

IVOMO: Imvaho Nshya

UMUSEKE.RW