Umuramyi Christophe Ndayishimiye agiye gutaramira i Kigali

Umuramyi Christophe Ndayishimiye yateguje igitaramo gikomeye azahuririramo na Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti na Christian Irimbere bubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo cyiswe “Aca Inzira Live Concert” giteganyijwe ku wa 18 Gashyantare 2024, saa kumi n’imwe z’umugoroba, kizabera Kicukiro kuri New Life Bible Church.

Ni igitaramo azafatiramo amashusho y’indirimbo nshya mu kurushaho kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Avuga ko abahanzi yiyambaje basanzwe babana mu buryo bwihariye kuko kuva bahura bamubereye inshuti ndetse n’abavandimwe mu buryo bw’umwuka.

Ati” Umuntu wese uzaza mu gitaramo azahabwa impano azatahana, turasaba abantu kwitabira ari benshi.”

Ndayishimiye yatangiriye umuziki muri “Sunday School” urugendo rwe arukomereza muri Worship Team ya Vivant i  Bujumbura.

Avuga ko yakuze akunda abaramyi barimo Appolinaire ku buryo byatumye yitoza indirimbo ze.

Uyu muramyi wavukiye i Burundi mu 1991 avuga ko ku myaka 18 ari bwo yafashe umwanzuro wo gukora umuziki uhimbaza Imana mu buryo bwa kinyamwuga.

Aristide Gahunzire utegura ibitaramo akaba asanzwe ari mubyara wa Christophe Ndayishimiye, yabwiye itangazamakuru ko imyiteguro ya “Aca Inzira Live Concert” irimbanyije.

- Advertisement -

Ati ” Abahanzi bari mu myitozo ibintu byose biri ku murongo. Turasaba abantu kugura amatike bakoresheje MOMO Code 234247 ibaruye kuri Diane, no kuzaza mu gitaramo hakiri kare.”

Prosper Nkomezi na Christian Irimbere nabo bavuga ko bazasendereza ibyishimo abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kwinjira muri iki gitaramo itike yashyizwe ku bihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Christophe Ndayishimiye yakunzwe mu ndirimbo zirimo “Urashoboye”, “Nibwo buzima”, “Uri Uwera”, “Uhambaye” n’izindi nyinshi zatumye aba umwe mu bakundwa na benshi mu Rwanda no mu Burundi.

Umuramyi Christophe Ndayishimiye yateguje igiramo cy’amateka
Aristide Gahunzire avuga ko imyiteguro y’igitaramo bayigeze kure
Prosper Nkomeje yijejej abakunzi be ibyishimo muri iki gitaramo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW