Urubyiruko rwize muri USA rwasabye abana rufasha guha agaciro ishuri

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Patrick uyobora abandi biganye muri USA yasabye abana kutazava mu ishuri

Ruhango: Urubyiruko rwize muri USA rwibumbiye muri “Rwanda Future Builders” rwasabye abo bafasha kutava mu ishuri.

Urubyiruko rw’abanyarwanda boherejwe kwiga muri Leta zunze ubumwe z’America (USA) bishyize hamwe bafasha abana batishoboye bo mu karere ka Ruhango.

Abasore n’inkumi biga muri America muri gahunda ya CUSP Program iterwa inkunga na “The Howard G Buffet (HGB) Foundation” bigizwemo uruhare na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Uru rubyiruko rw’Abanyarwanda boherejwe kwiga muri Leta zunze ubumwe z’America (USA) bibumbiye hamwe bashinga umuryango utari uwa leta witwa “Rwanda Future builders” batewe inkunga n’umuryango “World’s Children”.

Baha ibikoresho abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, n’amafaranga yo gufata ifunguro ku ishuri. Igitekerezo cyazanwe n’abantu batanu.

Kuri iyi nshuro aba bana bahurijwe hamwe barasangira, bakina udukino banarebera hamwe uko igihembwe cya mbere cy’amashuri cyagenze.

Abana bafashwa bashimiye uru rubyiruko rwishyize hamwe ubufasha babaha. Uwitwa Muvandimwe Iradukanda yagize ati “Uru rubyiruko rudufatiye runini aho batugira inama kandi no mu myigire.”

Mugenzi we witwa Ishimwe Vestine nawe yagize ati “Ikintu cya mbere bafasha ababyeyi banjye mu kubona ibikenerwa byo ku ishuri ubwabyo ni agaciro gakomeye.”

Patrick Niyitugize uyobora umushinga Rwanda Future Builders asaba aba bana bafashwa n’umushinga gukunda kwiga.

- Advertisement -

Yagize ati “Barasabwa gushyiramo imbaraga, ndetse bakanakomeza kwiga umubare w’abana bava mu ishuri ukagabanuka.”

Kugeza ubu abana 105 ni bo bafashwa, ikindi ni uko abatsinze kurusha abandi bahabwa ibihembo by’umwihariko.

Abana batsinze neza bahabwa ibihembo byihariye
Abana barasabwa gukunda ishuri aho kurivamo

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango