Abamamyi 105 bahaniwe kugura umusaruro w’ibigori mu buryo butemewe

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yatangaje ko yafatiye ibihano abagura imyaka y’abaturage nta ruhushya ‘Abamamyi” bagera ku 105, aho baciwe amande ya miliyoni 40,5Frw.

Byatangajwe n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien, mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri RBA.

Ni nyuma y’uko abahinzi bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bavuga ko mu gihembwe gishize cy’ihinga babonye umusaruro mwinshi w’ibigori ariko bakaba bafite ikibazo cy’abaguzi.

Aba bahinzi bavuga ko bahendwa n’Abamamyi baza kugura ibyo bigori mu ngo kuko abaguzi bemewe batabagurira.

Mu rwego rwo kwanga ko byangirikira mu rugo cyangwa bashaka kwikenura, bahitamo kubigurisha abo bafata nka ba rusahurira mu nduru babahenda cyane.

Amafaranga Abamamyi baha abahinzi aba ari munsi cyane y’ayagenwe na Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda ifatanyije n’iy’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Karangwa yavuze ko mu buryo bwashyizweho, umuntu wese ugura umusaruro agomba kuba yarahawe icyangombwa n’urwego rw’Umurenge.

Yasobanuye ko abarenga kuri ayo mabwiriza bakajya kugura umusaruro batabiherewe uburenganzira bafatirwa ibihano bikakaye.

Kugeza ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, hari hamaze gufatwa abantu 105.

- Advertisement -

Yagize ati”Umusaruro turawukeneye kuba waboneka ari mwinshi, ni yo mpamvu Leta yashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo umusaruro uzamuke, tubashe kuwubona, tubone uwo twohereza no mu Mahanga.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufata neza umusaruro muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ilumine Kamaraba, yavuze ko kuba muri iki gihembwe gishize, umusaruro w’ibigori warabonetse ari mwinshi bizafasha igihugu mu kugabanya ibyatumizwaga hanze.

Ku wa 19 Gashyantare 2024, MINICOM na MINAGRI bashyize hanze ibiciro fatizo (ntagibwa munsi) gihabwa umuhinzi ushaka kugurisha umusaruro w’ibigori.

Igiciro cy’ibigori bihunguye bifite ubwume buri hagati ya 13.5% na 18% cyagizwe mafaranga y’u Rwanda magana ane ku kilo naho ibigori bifite ubwume buri hagati yo 19%-25% cyahyizwe ku mafaranga 350 ku kilo .

MINICOM yatangaje ko igiciro fatizo cy’ibigori bidahunguye bifite ubwume buri hagati ya 13.5%-18% ni amafaranga y’u Rwanda 311 ku kilo naho ibifite ubwume buri hagati ya 19% -25%, ni amafaranga 260 frw.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW