Abarokokeye I Nyange basabye urubyiruko kugira ubutwari

Abarokotse igitero cy’abacengezi mu ishuri ryisumbuye rya Nyange, basabye urubyiruko kuzaharanira kuba intwari nkuko hari ababiharaniye ubu bakaba mu cyiciro cy’intwari z’imena

Imyaka 27 irashize abari abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Nyange mu karere ka Ngororero bishwe bazira ko banze kwitandukanya hakurikijwe amoko  ahubwo bakavuga ko ari Abanyarwanda mu gitero bari bagabweho n’abacengezi.

Angelique Nkunduwera wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ni umwe mubagabweho iki gitero.

Yagize ati”Abacengezi baraje, badusaba ko Abahutu bajya ahabo n’Abatutsi bakajya ahabo maze umwe muri mubo twiganaga witwa Mujawamahoro Chantal aravuga ngo nta bahutu bahari nta n’abatutsi bahari twese turi Abanyarwanda bahita bamurasa arapfa.”

Angelique akomeza avuga ko bahise barasa undi witwa Mukambaraga Béatrice nawe arapfa gusa banagirango berekane ko nta mikino irimo .

Ati”Noneho baraturashe aho banaseseraga munsi y’intebe aho twagerageje kwihisha, abakomereka amaguru no mu nda ndibuka njye banteye grenade imfata igice cy’inyuma cyose aho narindyamye nubitse inda.”

Angelique akurikije ibyabaye asaba urubyiruko ko rukwiye gukomeza umuco w’ubutwari.

Mutabaruka Sadi umwe mu bayobozi ba Foundation For the Youth future nk’umuryango wiyemeje gutoza urubyiruko ubutwari no gukunda igihugu, hasigasirwa ibyagezweho , avuga ko biyemeje gushyigikira ubutwari no gukomeza  kwibuka abana b’i Nyange.

Yagize ati”Twe nk’umuryango twiyemeje gukomeza gushyigikira no kwibuka abana b’i Nyange aho twanabashije kubaha inka ebyiri zibakamira kugira ngo bakomeza kugira ubuzima bwiza n’imibereho myiza, tunabagaragariza ko ibikorwa bakoze ari indashyikirwa.”

- Advertisement -

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINIBUMWE) Dr.Jean Damascene Bizimana, avuga ko urugero rw’ibyabaye ku bari abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Nyange bikwiye kubera abandi urugero

Yagize ati”Twifuza yuko ibintu nk’ibi abato babyigiraho ariko n’abakuru bakabyigiraho kuko hari abakuru bigisha abana urwango ndetse bakabigisha ingengabitekerezo ya jenoside kandi baba babahemukira kuko nabo bacengezi kuba baragize urwango rutuma bumva ko bagomba kwica abandi ni uko bafite aho bari bararuvanye(urwango) bararwigishijwe barukuriramo”

Minisitiri Dr.Bizimana akomeza avuga ko hari igihugu cyiza cy’abanyarwanda bose ari byiza gukomeza kugira indangagaciro no kuzishyira, imbere yabyose ibibahuza ibibi bikamaganwa.

Ishuri ryisumbuye rya Nyange riherereye mu karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Icyo gitero cy’abacengezi cyagabwe ku  banyeshuri, cyabaye mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira kuwa 19 Werurwe 1997.

Abanyeshuri (ubu bari mu cyiciro cy’intwari z’imena) 7 baricwa barashwe abandi barakomereka cyakora kubw’amahirwe hari abarokotse nabo batanga ubuhamya bw’ibyababayeho.

Urubyiruko rwibukijwe ko rugomba kurangwa n’Ubutwari
Sadi umwe mu bayobora umuryango wiyeme gushyigikira kuzakomeza kwibuka abana b’i Nyang

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Ngororero