Abasenateri beretswe umushinga wo kwakira abimukira bo mu Bwongereza

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Umushinga uzasuzumirwa muri Komisiyo

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena, washimangiye umushinga wo kwemeza burundu amasezerano y’abimukira n’abasaba ubuhunzi, yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku ya 5 Ukuboza 2023 i Kigali, yerekeye ubufatanye mu bijyanye n’impunzi hagamijwe gushimangira inshingano mpuzamahanga z’ibihugu byombi mu kurengera impunzi n’abimukira.

Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, yijeje Abasenateri ko ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga rizakorwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga yerekeye impunzi n’abimukira.

Yatangaje ko hashyizweho uburyo 11, bwo gukora ndetse hanashyirwaho amahugurwa y’abantu 151 bashinzwe kwakira no kubungabunga ubuzima bwa buri munsi bw’abasaba ubuhunzi bazaturuka mu Bwongereza.

Hashimangiwe ko u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu mu gushakira igisubizo ibibazo bikomeye byugarije Isi, izo mpunzi n’abimukira bakaba bimwe mu bibazo bihangayikishije Isi muri rusange.

Hatangajwe kandi ko politiki yo kurengera impunzi igizwe na Filozofiya yihariye y’u Rwanda ku bijyanye n’amateka y’abaturage barwo.

Ku rundi ruhande Senateri John Bideri yashimangiye ko impunzi n’abimukira batagombwa gufatwa nk’umutwaro ku gihugu.

Yavuze ko impunzi n’abimukira binyuze mu mpano zabo, ubushobozi n’uburambe bwabo bishobora kuba imari shingiro ry’abantu mu iterambere ry’igihugu, aho yatanze urugero ku mpunzi z’u Rwanda zabaga mu Burundi.

Ni mu gihe Abasenateri benshi bifashishije amahirwe y’uyu mushinga wo kwemeza amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku bimukira n’abasaba ubuhunzi.

- Advertisement -

Abadepite 23 batoye iri tegeko 20 muri bo nibo batoye neza, Umushinga w’itegeko uzasuzumirwa muri Komisiyo.

U Rwanda ruteganya kwakira 30.000 by’abimukira mu gihe cy’imyaka 5, harimo n’abimukira bagera ku 2000 mu mezi 4 ya mbere.

Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta
Abasenateri banyuzwe n’uyu mushinga
Hasobanuwe akamaro ko kwakira abimukira
Umushinga uzasuzumirwa muri Komisiyo

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW