‘Abazukuru ba Shitani’  barakekwaho kwivugana umuturage

Umubyeyi witwa Niyokwiringirwa Sifa w’imyaka 34 utuye mu Mudugudu wa Gabiro Akagali ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu yishwe atewe icyuma n’abagizi ba nabi bikekwa ko ari abuzukuru ba shitani .

Aya mahano yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024 ahagana mu masaha ya saa mbili z’umugoroba, ubwo yari ageze imbere y’igipangu avuye guhaha, ahura n’abajura bashaka kumwambura Telefoni yari afite ageragezaga kwirwanaho,  bamutera icyuma ku mutima, ahita yitaba Imana.

Amakuru aturuka mu Murenge wa Rubavu ni uko ku bufatanye bw’ubuyobozi na Police hakozwe umukwabu hafatwa bane mu bakekwaho ubwo bujura.

Hategekimana Emmanuel uturiye ahabereye aya marorerwa avuga ko uyu mubyeyi yatewe icyuma arimo ataha bamujyana kwa muganga agahita yitaba imana.

Ati’’Byari hagati ya Saa moya na saa mbili z’ijoro ubwo twumvaga induru zivuga bavuga ngo abuzukuru bahitanye umuntu nange naje mpuruye nsanga barimo kumujyana kwa muganga nuko baza kutubwira ko yapfuye, hano nta mutekano dufite kuko usanga twikandagira kubera ibisambo biturembeje’’.

Sebatware Andre nawe yungamo akavuga ko babangamiwe n’insoresore ziyise abuzukuru ba satani agashinja ubuyobozi kujenjeka kuko bafatwa bakarekurwa bakaza kubihimuraho.

Ati’’Hano batubitsemo ubwoba ku buryo dutaha kare nk’ejo bundi twafashe umwuzukuru wayogoje hano tubajyana kuri polisi n’ibintu basahuye mu ngo eshatu bukeye dusanga babarekuye .Ubwo rero uwo iyo utamugendeye kure ngo utahe kare mugahura yaguhitana.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP), Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye UMUSEKE  ko aya makuru ari impamo kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego hatangiye iperereza kuri abo bagizi banabi kugira ngo bashakishwe bashikirizwe ubutabera.

Ati “Iperereza ririgukorwa kugira  ngo uwaba yabigizemo uruhare atahurwe ashyikirizwe ubutabera.”

- Advertisement -
Abagize inzego z’Umutekano bahageze ngo bamenye uko byagenze

UMUSEKE.RW