Ama G The Black yahishuye imvano y’indirimbo yise ‘Ni Insazi’-VIDEO

Hakizimana Amani wamamaye nka Ama G The Black mu muziki yatangaje ko indirimbo ye nshya yise ‘Ni Insazi’ imvano yayo yaturutse ku buzima bukomeje gukomera muri ibi bihe kubera ibibazo by’ubukungu.

Ku ya 20 Werurwe nibwo, Ama G The Black yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ni Insazi’ yumvikanamo avuga ko muri ibi bihe abantu bagenda bahinduka baba babi ari nako ibihe birushaho gukara.

Agasaba abantu kubana neza dore ko uyu muhanzi asanzwe ari wo muvuno amenyereweho mu muziki.

Ama G The Black aganira na UMUSEKE yagize ati “Muri ibi bihe ubuzima buri kugenda buhindagurika, ibijyanye n’ubukungu, ibiryo bikazamuka, igiciro cy’ingendo kikazamuka, ariko ikibazo mfite n’uko imishahara y’abantu bo itazamuka… Ubuzima ni Insazi nyine.”

Ama G The Black yemeje ko iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abantu kuko ubu imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 21 mumunsi umwe gusa.

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya AMA G The Black

https://youtu.be/gxfKVUq_ero?si=FEslDKHCXd6PLLMq

Ama G The Black umwe mu bahanzi ba Hip Hop bakomeye mu Rwanda

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW