Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’Amaguru y’Abagabo, Amavubi, igiye guhurira n’iy’u Burundi (Intamba mu Rugamba) mu irushanwa rizabera muri Madagascar.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Madagascar, ryatangaje ko rizakira irushanwa rya gicuti rizahuza ibihugu bine birimo u Rwanda, u Burundi na Botswana ubwo hazaba haba imikino mpuzamahanga muri uku kwezi.
Ni imikino byitezwe ko izafasha Ibihugu byose bizayitabira, cyane ko izatuma abatoza bamenya urwego abakinnyi bariho.
Mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc, amakipe 44 arimo n’Amavubi ntazakina ijonjora ry’ibanze azahera mu matsinda.
Amakipe azaca mu ijonjora ry’ibanze, arimo: Sudan y’Epfo, Somalie, Eswatini, São Tomé, Chad, Ibirwa Bya Maurice, Libérie national Djibouti.
Biteganyijwe ko izi zizakina hakaboneka ikipe enye zizahita zijya mu matsinda.
Imikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze, iteganyijwe gukinwa tariki ya 20 Werurwe, iyo kwishyura ikazakinwa tariki ya 26 Werurwe 2024.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW