Ba Ambasaderi batatu bashya biyemeje gushimangira umubano n’u Rwanda

Ba Ambasaderi batatu bashya batanze impapuro zabo zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda barimo uwa Kenya, uwa Misiri, n’uwa Canada, biyemeje gushimangira umubano hagati y’ibihugu baturukamo n’u Rwanda.

Ku ya 26 Werurwe nibwo Ibiro by’Umukuru w”Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi batatu bashya guhagararira ibihugu byabo i Kigali.

Aba ba Ambasaderi batatu ni Janet Mwawasi Oben wa Kenya, Nermine Mohamed Essam Eldin Elshafie El Zawahry wa Misiri na Julie Crowley wa Canada.

Aba Ba Ambasaderi mu kiganiro bahaye itangazamakuru batangaje ko intego zabo ari uguhamya umubano usanzwe hagati y’ibihugu baturukamo n’u Rwanda.

Ambasaderi wa Misiri, Nermine Mohamed Essam Eldin Elshafie El Zawahry, yavuze ko ashingiye ku bushake bwa Politiki busanzwe hagati ya Misiri n’u Rwanda yiteguye kurushaho guteza imbere imikoranire.

Ati “Hari ubushake bwa politiki ku ruhande rwa Misiri, bwo gukomeza kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo politike, ubukungu, ubuzima, umutekano n’igisirikare,”

Janet Mwawasi Oben Ambasaderi mushya wa Kenya mu Rwanda we ashingiye ku kuba umubano w’u Rwanda na Kenya atari uwa vuba, yiyemeje gukomeza kuwushimangira.

Yagize ati “Kenya irashaka gusubirana umwanya wo kuba kimwe mu bihugu bya mbere bikorana ubucuruzi n’u Rwanda, hari amasezerano atandukanye y’imikoranire duherutse gusinyana n’u Rwanda, arimo kwagura imikoranire mu bwikorezi binyuze ku cyambu cya Mombasa,”

Julie Crowley, wakiriwe nk’Ambasaderi wa Canada mu Rwanda yavuze ko bitewe n’umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Canada yizeye ko bitazamugora gukomeza kuwuteza imbere, yibanda guteza imbere ubucuruzi.

- Advertisement -

Ati “Tuzibanda ku gukomeza imikoranire mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu. Dusanzwe dufite Abanyarwanda benshi batuye muri Canada, dushobora kwishingikirizaho kandi hari n’amasosiyete yacu akorera hano mu Rwanda ashobora gufasha mu guteza imbere iyo mikoranire.”

Ambasaderi Crowley yavuze ko ashingiye ku murongo wa Leta y’u Rwanda, Canada izakomeza gutanga umusanzu mu guteza imbere ubuvuzi, uburezi harimo gukoraba na Kaminuza zitandukanye mu Rwanda.

Ambasaderi mushya wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, na Perezida Paul Kagame
Ambasaderi wa Misiri, Nermine Mohamed Essam Eldin Elshafie El Zawahry, arikumwe na Perezida Paul Kagame
Ambasaderi Julie Crowley watanze impapuro zimwemerere guhagararira Canada mu Rwanda

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW