Cécile Kayirebwa yashimiwe mu gitaramo cy’amateka- AMAFOTO

Umuhanzi Cécile Kayirebwa, umwe bahanzikazi babimazemo ighe mu Rwanda , yashimiwe n’abakunzi be  kubw’uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki by’umwihariko uwa gakondo.

Ni mu gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, kibera Luxury Garden  mu Mujyi wa Kigali, ki Gitaramo cyatewe inkunga na Jespo2 ikaba ariyo icuruza inzoga ziri mu bwoko 3: Red Flo, Yellow Flo & Flo58 zose ni Organic.

Kikaba cyibaye ku nshuro ya kabiri   aho mu minsi yashize abarimo Makanyaga Abdul, Mariya Yohana nabo bashimiwe mu buryo nk’ubu.

Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abakunzi b’umuziki gakondo ndetse n’uwo bakunze kwita ‘Karahanyuze’.

Muri iki gitaramo usibye Kayirebwa,  basusurukijwe kandi  n’abarimo Makanyanga Abdul na Orchestre Impala de Kigali. Aba bakaba bari babanjirizwe n’abaririmbyi , baririmbaga, bakanacuranga indirimbo zakunzwe mu bihe byashize.

Mu rwego rwo kwereka urukundo uyu  Cécile Kayirebwa, abakunzi be bamuhaye indabo  indabo ndetse n’amabahasha akubiyemo ubutumwa  n’ishimwe biri ku ndiba z’imitima yabo.

Uyu muhanzikazi, na we yashimiye  abateguye iki gikorwa, atangaza ko akozwe ku mutima n’abagize igitekerezo cyo kumushimira.

Kayirebwa wabonaga afite akanyamuneza kenshi, yaririmbye indirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi zirimo  “Umunezero” na “Rwanda”.

Uyu muhanzi w’imyaka 77 aritegura gushyira hanze igitabo cy’indirimbo ze kizaba gikubiyemo inyandiko yazo ndetse n’ibisobanuro byazo.

- Advertisement -
Kayirebwa yashimiwe byihariye mu gitaramo cy’amateka

Kayirebwa yeretswe urukundo ahabwa indabo
Iki gitaramo cyatewe inkunga n’ikinyobwa cya Red FLO Organic

UMUSEKE.RW