Congo yatakambiye LONI ngo ihane u Rwanda yihanukiriye

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabye akanama k’umutekano mu muryango w’Abibumbye(L’ONI)gukora ibishoboka byose bagafatira u Rwanda ibihano kubera intambara irimo kubera mu Burasirazuba bw’icyo Gihugu.

Zénon Mukongo, uhagarariye RDC mu muryango w’Abibumye niwe wahamagariye aka kanama gashinzwe umutekano ku Isi gufatira ibihano ubutegetsi bw’u Rwanda.

Zénon Mukongo avuga ko ingabo z’u Rwanda zikomeje kuvogera ubusugire bw’igihugu cye, cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Zéno Mukongo agasobanura ko aka ka nama ka ONU kagomba kwirengangiza ibindi byose bagafatira ibihano leta y’u Rwanda.

Yanavuze ko ibyo guhura ku Rwanda na RDC bahujwe n’igihugu cya Angola biri mu buryo bwo kurangaza abanyekongo, bigatuma u Rwanda rurushaho gukora amabi mu kwiba amabuye y’agaciro muri icyo gihugu.

Yagize ati “Ubugizi bwa nabi bw’u Rwanda bukomeje kurushaho kuba bubi. Hakwiye ko akanama gashinzwe umutekano ku Isi kirengangiza ibindi kagafatira u Rwanda ibihano.”

Ibi biri mubyo ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi buhora buvuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi ndetse rukavuga ko nta nyungu rubifitemo.

Gusa u Rwanda narwo rushinja leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Jenosde yakorerwe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bafite umugambi wo gutera u Rwanda.

Ibi bibaye kandi mu gihe n’ubundi imirwano igikomeje hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, aho M23 ikomeje kwambura izi ngabo zirwana ku ruhande rwa leta ibice byinshi.

- Advertisement -
Zénon Mukongo, uhagarariye RDC mu muryango w’Abibumye

OLIVIER MUKWAYA/ UMUSEKE.RW