Ingabo za Monusco zikomeje kuzinga utwazo ziva muri Congo

Abasirikare babarirwa muri 277 bo mu ngabo z’umuryango w’Abibumbye( MONUSCO) bavuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bisubirira mu bihugu byabo.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’Ingabo z’umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), Lt Col Kedagni Menshah, kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri icyo kiganiro yavuze ko ingabo z’umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, zituruka mu gihugu cya Pakistani aribo batashye, bakaba abenshi muri bo barakoreraga mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Avuga kandi ko abamaze gutaha bari mu cyiciro cya mbere cyo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko ibi biri mu masezerano ari hagati ya leta ya Kinshasa n’umuryango w’Abibumbye, aho leta ya RD Congo, yagiye ibisaba kenshi ko izo ngabo ziva ku butaka bw’igihugu cyabo.

Ibi bikaba bizakomeza buhoro buhoro kugeza izo ngabo zivuye zose ku butaka bwa RDC.

Muri Mutarama 2024 Minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, n’uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri RDC Bintou Keita, bavuze ku bijyanye n’uko MONUSCO izava muri icyo gihugu.

Christophe Lutundula yemeje ko inzira yo kuhava kw’izo ngabo imaze gutangira. Ibi bizakorwa mu byiciro 3 hakurikijwe gahunda yanditse hagati ya Guverinoma na MONUSCO.

Bintou Keita yerekanye ko icyiciro cya mbere kigizwe no kuvana burundu ibice by’igisirikare n’abapolisi bagize MONUSCO mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bitarenze ukwezi kwa Mata 2024.

- Advertisement -

Icyiciro cya kabiri giteganya kuvana ingabo za MONUSCO muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuva muri Kivu y’Amajyepfo, nk’uko byasabwe n’akanama gashinzwe umutekano.

Icyiciro cya gatatu kizatangira nyuma yicyiciro cya 2,n’isuzuma ryacyo, kandi bizatuma bava mu ntara ya Ituri burundu.Bintou Keita yanemeje kandi ko MONUSCO izaba yamaze kuva burundu muri RDC mu mpera za 2024.

Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga makumyabiri ziri ku butaka bwa RDC kuko zahageze mu ntangiriro z’umwaka wa 1999.

 

MUKWAYA OLIVIER / UMUSEKE.RW