Ingabo z’u Rwanda n’iza Amerika  zigiye kuvura Abaturage

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ingabo z'u Rwanda na Amerka begereje ubuvuzi abaturage

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’igisirikare cya Amerika ishami rya Afurika, USAFRICOM, n’izo mu mutwe wa Nebraska National Guard (NENG), bagiye gutangira ibikorwa byo kuvura abaturage mu turere twa Kayonza na Rwamagana.

Ibi bikorwa biteganyijwe ko bizasozwa ku wa 21 Werurwe 2024.

Ibi bikorwa biteganyijwe ku Bitaro bya Gahini byo mu Karere ka Kayonza, iby’Intara na byo biri Rwamagana, no mu Kigo Nderabuzima cya  Mwurire muri Rwamagana.

Col Prof  Alex Butera ukuriye ibijyanye n’amasomo y’ubuvuzi n’ubushakashatsi, mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe (Head of the Clinical Education and Research), yijeje abaturage  ko izo nzobere mu buvuzi zizatuma buri umwe azavurwa neza.

Col Prof  Alex Butera avuga ko abazagaragaza uburwayi bwihariye, bazoherezwa ku Bitaro bya Kanombe.

Inzobere zizita kuri aba baturage ni izivura indwara zitandukanye zijyanye n’izifata abagore,( Gynecology,) Kubagwa (General Surgery), Indwara zihariye (Internal Medicine), Iz’amatwi,amaso (Ophthalmology), iz’abana,( Pediatrics,), izifata amenyo (Dental), izijyanye no mu mutwe (Clinical Psychology.)

Izi ngabo ziri gukorera ku Bitaro bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba

AMAFOTO: MoD 

 UMUUSEKE.RW

- Advertisement -