Inyamibwa zigiye kubara inkuru y’urugendo rw’imyaka 30 u Rwanda ruzutse

Imyaka 30 irashize u Rwanda rubonye ubuzima bushya bugereranywa n’umuzuko kuko rufatwa nk’igihugu cyapfuye kirongera kizurwa n’umuryango wa RPF-Inkotanyi.

Bifashishije ubuhanga bwabo mu mbyino gakondo no kubara inkuru, Itorero Inyamibwa rigiye gukora igitaramo cyiswe “Inkuru ya 30”.

Ni igitaramo gishingiye ku mateka y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu rukaba rukataje mu iterambere.

Rodrigue Rusagara, ushinzwe inyungu rusange z’ibikorwa by’Itorero Inyamibwa avuga ko izina ryahawe iki gitaramo ‘Inkuru ya 30’ risobanabura imyaka ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe.

Rusagara avuga ko imyaka 23 ishize Itorero Inyamibwa rivutse, abarigize banze guheranwa n’agahinda, ubu ni umuryango mugari.

Ati“Twateguye iki gitaramo kugira ngo twishimire imyaka 30 ishize u Rwanda rubohotse ndetse no kwishimira aho ubuyobozi bwiza bwagejeje abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati ” Turifuza ko Abanyarwanda dukomera ku bituranga, twifuje ko muri Werurwe, dutarama kinyarwanda, dutarama u Rwanda kubera ibyishimo dufite muri uyu mwaka.”

Rusagara avuga ko igitaramo Inkuru ya 30, bagihuza neza n’imyaka itandukanye y’ubuzima Abanyarwanda banyuzemo.

Avuga ko nko kuva mu 1959-1989, hari hashize imyaka 30, Abanyarwanda baba mu buhungiro, kugeza ubwo mu 1990, FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora Igihugu.

- Advertisement -

Ni mu gihe kandi kuva urwo rugamba rwo kubohora Igihugu rurangiye mu 1994, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza mu 2024, nabwo hashize imyaka 30.

Iki gitaramo cy’Itorero Inyamibwa za AERG  kizaba ku ya 23 Werurwe 2024 muri BK Arena

Kizarangwa n’imbyino gakondo n’ibindi bikorwa bitandukanye bigaragaza ishusho y’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Rodrigue Rusagara ushinzwe inyungu rusange z’ibikorwa by’Itorero Inyamibwa

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW