Komite y’abafana ba APR mu Mujyi wa Kigali yavuguruwe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bwa Komite y’abafana b’ikipe y’Ingabo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, bwavuguruwe bwongerwamo amaraso mashya.

Ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe 2024, habaye amavugurura y’abayobozi b’abafana b’ikipe ya APR FC.

Aya mavugurura yakozwe n’ubuyobozi bwa bo ku rwego rw’Igihugu, buyobowe na Rtd Col Kabagambe Geoffrey.

Ni nyuma yo kubanza gukora inama yahuje abahagarariye abandi ku rwego rw’Umujyi ndetse n’umuhuzabikorwa wa bo ku rwego rw’Igihugu.

Komite y’abafana b’ikipe y’Ingabo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, igizwe na Kazungu Edmond nka Perezida n’ubundi wari usanzwe kuri uwo mwanya.

Abandi ni Rutaremera Jules wagizwe kuba Visi Perezida wa mbere, Rukaka Steven wagizwe Visi Perezida wa Kabiri, Nikuze Agnes wagizwe Umunyamabanga, Akimana Marcelline yashinzwe ibikorwa byo gufasha (Social), Rwamuhungu Dan yashinzwe gukurikirana imyitwarire y’abafana mu gihe Gatete Thomson yashinzwe ubukangurambaga.

Abandi batowe ni abajyanama batatu. Aba barimo Rutagamba Silas, Nkurunziza Muhamoud na Ndayishimiye Étienne.

Aba basabwe gufasha bagenzi ba bo kongera imbaraga mu bukangurambaga no guhanga udushya mu mifanire ya bo.

Kazungu Edmond yongeye guhabwa inshingano zo kuyobora abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali
Abafana ba APR FC basabwe kongera imbaraga mu guhanga udushya mu mifanire

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -