Kuvugurura Petit Stade biri kugana ku musozo (AMAFOTO)

Amavugurura agiye kumara imyaka ibiri, y’inyubako y’ikibuga cy’imikino y’intoki izwi nka ‘Petit Stade’, ari kugana ku musozo aho iby’ingenzi byarangiye.

Iyi nyubako yatangiye kuvugururwa mu 2022, hagamijwe kuyishyira ku rwego Mpuzamahanga  ku buryo yajya yakira imikino yose y’intoki ikinirwa mu nzu.

Ikaba nk’ibisanzwe iri iruhande rwa Stade Amahoro na yo irimo kuvugururwa kugira ngo ijye ku rwego rw’ibibuga byemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika,CAF na FIFA iyobora ruhago ku Isi.

Petit Stade ikaza ari imwe mu nyubako zizifashishwa mu gikombe cya Afurika cya Handball cya 2026 u Rwanda ruzakira.

Ikazifashishwa nka ‘Gymnase’ nto izajya ikorerwamo imyitozo ndetse igire n’indi mikino izakira ni mu gihe ‘Main Hall’ izaba ari Kigali Arena.

Iby’ingenzi muri Petit Stade bikaba byararangiye hakaba hasigaye imirimo ya nyuma, izajya yakira Basketball, Volleyball ndetse na Handball.

Ni ibibuga biri ku rwego Mpuzamahanga
Ni inyubako izatuma imikino y’intoki yongera kuzamura urwego
Imikino y’Intoki yasubijwe
Ni inyubako iri ku rwego Mpuzamahanga
Ibikoresho bigezweho bizaba biri muri iyi nyubako
Amavugurura ari kugana ku musozo
Izaba isa neza

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW