Marco yegukanye Icyumweru cya Kabiri cya ATP Challenger

Umunya-Argentine, Marco Trungelliti, yegukanye Icyumweru cya Kabiri cy’irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, ATP Challenger 50 Tour nyuma yo gutsinda Umufaransa, Clèment Tabur amaseti 2-0.

Uyu mukino w’abakina umwe ku wundi (Singles), watangiye Saa Tanu z’amanywa ku bibuga byo muri IPRC-Kigali.

Ni umukino wabanjirijwe n’imuhango y’imbyino za Gakondo.

Abakunzi ba Tennis mu Rwanda, bari bawitabiriye ku bwinshi, cyane ko wari wahuje abakinnyi bakomeye mu mukino wa Tennis ku Isi.

Marco Trungelliti wari waratsindiwe ku mukino wa nyuma mu Cyumweru cya Mbere cya ATP Challenger 50 Tour na Kamil Majchrzak ukomoka muri Pologne, yorohewe n’umukino w’uyu munsi.

Uyu Munya-Argentine yawutsinze ku maseti 2-0 (6-4, 6-2). Yahise yegukana ibihumbi 5 by’amadalari akoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu bakina ari babiri (Doubles), Thomas Fancutt na Hunter Reese begukanye Icyumweru cya Kabiri cya ATP Challenger 50 Tour nyuma yo gutsinda S.D Dev Prajwal na David Pichler amaseti 2-0 (6-1, 7-5).

Ubwo Trungelliti yari amaze gushyigikirizwa igikombe cye
Inzego zitandukanye zari mu muhango wo guhemba abitwaye neza
FairPlay
Marco yishimiye uko irushanwa ryagenze
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Niyonkuru Zéphanie, yari ahagarariye Minisitiri, Munyangaju Aurore Mimosa
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théonest, yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza y’irushanwa
Abari bafite inshingano zitandukanye, bashimiwe
N’abasifuzi bahembwe
Clèment Tabur yabonye umwanya wa Kabiri
Na Clèment Tabur bagiye bamusaba agafoto
Abana bagiye bamusaba ifoto y’urwibutso
Byari ibyishimo kuri aba bana
Trungelliti yifotozanyije n’abana bakina Tennis mu Rwanda
Ntiwari umunsi mwiza kuri Clèment Tabur
Ni umukino woroheye Marco
Umusifuzi yabanje kubasobanurira amategeko
Ubwo Clèment Tabur yari ageze ku kibuga
Ubwo Marco Trungelliti yari ageze ku kibuga
Ni uku byari byifashe mbere y’umukino
Abana bakina Tennis bari baje kwihera ijisho
Ni umukino witabiriwe
Ababyinnyi b’imbyino Gakondo babanje gususurutsa abaje kureba umukino wa nyuma

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW