Min Biruta yahagarariye u Rwanda mu nama irimo Perezida Tshisekedi

Mu gihugu cya Turukiya hatangiye inama y’Abakuru b’Ibihugu n’abandi bayobozi bakuru, yiga ku bibazo by’isi no kubishakira ibisubizo mu mahoro.

Iyi nama ibera ahitwa Antalya muri Turukiya, u Rwanda rwohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya Hakan Fidan, ndetse bombi basinya amasezerano y’ibihugu byombi agamije imikoranire mu bijyanye n’ubuzima n’ubumenyi mu by’ubuvuzi.

Minisitiri Biruta ahagarariye Perezida Paul Kagame muri iyi nama nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda.

Iyi nama ihuza Abakuru b’Ibihugu, ba Minisitiri n’abandi banyacyubahiro, yiga ku bibazo bitandukanye byugarije isi, hakanarebwa uko bikemuka mu nzira za dipolomasi.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo ihagarariwe na Perezida Antoine Félix Tshisekedi, wageze muri Turukiya kuri uyu wa Gatanu.

Biteganyijwe ko Tshisekedi azagirana ibiganiro na Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdoğan.

Turukiya ni igihugu kibanye neza n’u Rwanda bikaba bifitanye ubufatanye mu bucuruzi no mu bijyanye no kubaka ibikorwa remezo.

ISESENGURA

- Advertisement -

U Rwanda na Turukiya byasinye amasezerano y’ubufatanye
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta aherekenya ibitabo by’amasezerano na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya, Hakan Fidan
Perezida Felix Tshisekedi ageze ku kibuga cy’indege
Iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu na Guverinoma n’abandi banyacyubahiro bakomeye ku isi

UMUSEKE.RW