Mu bitaro bya Nyanza hatangijwe gahunda yo gufasha abarwayi b’abakene

Mu bitaro bya Nyanza hatangijwe gahunda yiswe ‘Agaseke k’Urukundo’ ubuyobozi bw’akarere bwizeza ibyo Bitaro ubufatanye buzahindura imibereho y’ababyivurizamo.

Ni igikorwa cyabaye ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abarwayi.

Umurwayi witwa Nemeye Celestin wageze muri ibi bitaro mu kwezi Kwa 9 umwaka ushize wa 2023, yashimiye serivisi nziza ari guhabwa akaba ari koroherwa.

Yagize ati”Nshima serivisi nziza ndi guhabwa nkaba ndikoroherwa gusa ngize amahirwe nahabwa akanyongerera umwuka noneho nkataha kuko ubushobozi kuri njye buri gucyendera.”

Ibibazo bya Nemeye kimwe n’abandi badafite ubushobozi bwo kwishyura imiti bandikiwe na muganga, abatabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, abaje barembye nta barwaza bafite cyangwa abatagira ababo nibyo ‘Agaseke k’Urukundo’ kaje gucyemura.

Perezidante wako, Solange Hagenimana yabivuze agira ati“Abarwayi bari hano badafite ubushobozi kazaba igisubizo maze umurwayi yitabweho.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine avuga ko yijeje ubufatanye muri iki gikorwa.

Yagize ati”Natwe abo dukorana twishyize hamwe twiteguye kugashyigikira vuba aha tuzabagezaho ibyo twakusanyije tunashishikariza n’abandi kugana Agaseke k’Urukundo.”

Kuri uyu munsi kandi abagiraneza bakusanyije inkunga biyemeza gusura abarwayi aho banabahaye impano.

- Advertisement -
Visi Meya Kayitesi, yavuze ko bagashyigikira Agaseke k’Urukundo
Abarwayi bagenewe impano zitandukanye

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza