Muhanga: Abamaze amezi 6 muri Transit Center barasabira bagenzi babo kurekurwa

Abagabo barindwi basanzwe bakora akazi ko gusudira n’ububaji mu karere ka Muhanga bari bamaze amezi atandatu bafungiwe mu kigo cy’inzererezi cya Muhanga, bakaza kurekurwa, bavuga ko bafunzwe by’amaherere, bagasaba ko bagenzi babo bakiriyo barekurwa.

Amakuru avuga ko Icyo kigo cyakira abantu by’igihe gito cyari gifungiyemo abantu 45 bafatiwe ahantu hatandukanye mu Mirenge igize aka karere, bakekwaho kwiba no kugura ibyibwe ku bikorwa remezo birimo insinga z’amashanyarazi n’ibindi bitandukanye.

Aba bafashwe muri Nzeri umwaka ushize ariko baza kurekurwa muri Gashyantare 2024.

Abo barindwi barekuwe basizemo abandi bantu bari basanzwe bagura ibyuma bita injyamani, bijyanwa mu nganda zikabikoramo ibindi byuma.

Umwe utifuje ko imyirondoro ye itangazwa, yahaye ubuhamya umunyamakuru wa UMUSEKE ko bafashwe by’amaherere, bazira kugura insiga mu buryo bwiswe ko butemewe n’amategeko, bajyanwa mu nzererezi.

Uyu yagize ati “ Hari igihe twaguze imashinizi ziriya z’inzingano, urumva niba twaraziguze nko mu mwaka wa 2000 ntitwari kumenya abo twaguze nabo. Badusaba ko twatanga ibisobanuro bw’abantu twagiye tugura nabo. Iyo rero ntabo usobanura aho wagiye uzivana. Nicyo twari twazize ubushize.”

Uyu akomeza ati “ Izo nsinga twaraziguze koko ntawabihakana ariko nubwo twari twaraziguze, abantu barazikoreshaga izo mashini biba ngombwa bazitubuza kubera ko biba insinga. Rero igihe cyarageze, batujyanye abo basanganye insinga barabafunze.”

Uyu avuga ko babanzaga kujyanwa kuri Polisi nyuma bakajyanwa mu nzererezi, agasaba ko ihame ry’ubutabera ryakurikizwa.

Ati “ Umuntu yajya aburana hanyuma agakurikiranwa n’ubutabera nk’uko bisanzwe, yatsindwa agahanwa, yatsinda agataha. Urumva kumara amezi atandatu nta dosiye nta kintu uregwa, ni ukurengana.”

- Advertisement -

Undi nawe asobanurira umunyamakuru uko yafunzwe yagize ati “ Bo baraje baza mu gacyiriro ka Muhanga. Ngo hari insinga zari zaribwe, baraza, baraza barazibura ariko basanga hari ubutsinga bw’ubuce.Twamazeyo amezi hafi atandatu.”

Uyu avuga ko nubwo bari bafunzwe cyakora bari bemerewe gusurwa n’imiryango yabo ndetse ko nta rindi hohoterwa bakorewe.

Gusa avuga ko hakiriyo bagenzi babo batararekurwa bityo yifuza ko nabo barekurwa.

Umwe mu bayobozi bo mu gakiriro ka Muhanga utarifuje ko nawe imyirondoro ye ijya hanze, avuga ko iki kibazo koko bakimenye ndetse ko babwiwe ko gifite uburemere bukomeye kuko amabwiriza yo gufata abo bantu yavuye mu nzego zo hejuru.

Aganira n’umunyamakuru yagize ati “ Bari bafunze abantu barindwi barimo abasuderi batanu n’ababaji babiri. Kubw’amahirwe abasuderi bose barabarekuwe. Bamazemo amezi atanu kuko bafashwe mu kwa cyenda tariki ya 20, bafunguwe mu kwa kabiri . Bamaze ibyumweru bibiri hano. “

Uyu akomeza ati “ [Poste a sude] nizo babasanganye bari baraguze ari okaziyo (occasion), ari insinga zinkorano.”

UMUSEKE wagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kuri iki kibazo cy’abagifungiwe muri Transit Center ariko ntibyadukundira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel, yari yavuze ko “Polisi itazihanganira abagira uruhare mu iyangizwa ry’ibikorwa remezo ahubwo abantu bakwiye kurinda ibimaze kugerwaho.”

Nyuma yaho muri Nzeri 2023, mu karere ka Muhanga harashwe ukekwaho kwangiza ibikorwaremezo, yiba insinga z’amashanyarazi.

Haje gukorwa umukwabu, bamwe mu bafite aho bahurira n’ibyuma barafatwa, bajywanwa mu kigo cyinyuramo abantu by’igihe gito, Transit Center.

Iteka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ryasohotse ku wa 26 Mata 2018 rivuga ko umuntu ugororwa by’igihe gito mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (transit centre) agomba kumaramo igihe kitarenze amezi abiri.

Ikigo kinyurwamo by’igihe gito giteganya kandi ibiganiro byihariye nk’ubujyanama mu by’ihungabana n’ibindi bisa nka byo bigamije gufasha no kuvura abakiriwe mu kigo, mu gihe ari byo bakeneye kugira ngo bagarure imyitwarire iboneye.

UMUSEKE.RW