Minani Jean Marie Vianney w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Karere ka Muhanga yasize atwitse inzu arangije yiyahuza umugozi bazirikisha amatungo.
Uyu mugabo yari atuye mu Mudugudu wa Ntonganiye mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Muhanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko uyu mugabo mbere yuko afata iki cyemezo cyo kwiyahura, yabanje gutwika inzu nini babagamo ibyari mu cyumba birashya.
Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko yakurikijeho kwica ingurube bari bafite ayikase ijosi akoresheje umupanga abona kwiyahuza uwo mugozi bazirikisha amatungo.
Ati “Uyu mugabo asize umugore n’abana babiri gusa babanaga batarasezeranye.”
Kayitare avuga ko ibi bikimara kuba, Inzego zibishinzwe zahageze, ubu umurambo ukaba wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi.
Meya Kayitare avuga ko uyu mugabo yabanaga n’umugore batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Gusa abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko Minani Jean Marie Vianney n’umugore we witwa Iradukunda Colette bahoranaga amakimbirane.
Cyakora ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bukaba butatangaje ko bari bafitanye amakimbirane yaba yatumye uyu Nyakwigendera afata icyemezo kigayitse cyo kwiyambura ubuzima agatwika inzu ndetse akangiza n’itungo bari bafite.
- Advertisement -
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga