Muhanga: Urukiko rwategetse ko Kabera akomeza gufungwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwanzuye ko Kabera Védaste wari Umukozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo akomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa gatanu Taliki ya 15 Werurwe 2024.

Rwemeje ko ubujurire bwa Kabera Védaste nta shingiro bufite.

Rwemeje ko icyemezo RDP00029/2024/TB/Nyamabuye cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye kuwa 09/02/2024 kidahindutse.

Rwategetse ko Kabera Vèdaste akomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo nkuko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwabitegetse.

Kabera Védaste ashinjwa guha Umugenzacyaha ibihumbi icumi (10000frw) kuri dosiye ijyanye no guhoza ku nkeke Umugore we yabazwaga.

Gusa mu kwiregura Kabera Védaste yabwiye Urukiko ko ayo mafaranga yari ayo kwicira isari uwo Mugenzacyaha kubera ko bari baruhanye kandi ko ibyo yari yamusobanuriye byari byarangiye ndetse yabishyizeho Umukono, aramureka arataha.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko Kabera aramutse arekuwe yatoroka Ubutabera, kandi ko icyaha ashinjwa gikomeye cyane k’Umuntu ufite inshingano nk’izi.

Kabera yavuze ko asanganywe Umutima w’Ubuntu ko nta kindi yari agamije, asaba ko yakurikiranywa adafunzwe kubera ko aho atuye ari mu Ifasi y’Urukiko ndetse n’aho akora hazwi bityo ko atacika Ubutabera.

- Advertisement -

Bamwe mu banyamategeko bari kuri urwo Rukiko bavuga ko nubwo icyaha Kabera ashinjwa gisa n’igikomeye ariko kuba afite ingwate yatanga atakabaye akurikiranywe afunzwe ahubwo ko yari guhabwa amabwiriza yo kujya yitaba Urukiko no kutarenga imbibi z’aho atuye.

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW/Muhanga.