Muhanga: Uwari umuyobozi uregwa ruswa ya 10.000 Frw yatakambiye Urukiko

Kabera Védaste wari ushinzwe imiyiborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo uregwa guha Umugenzacyaha ruswa y’ibihumbi 10 Frw, yasabye kurekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Kabera avuga ko ayo mafaranga yayohereje buturutse ku buntu asanganywe kubera ko Umugenzacyaha wari ufite dosiye ye, yari yarangije kumubaza ndetse asiga ashyize umukono ku nyandiko amusaba kwitahira.
Ati “Ibyo nabazwaga nari narangije kubisinyira, ikiganiro twagiranye n’Umugenzacyaha cyari cyarangiye ndataha.”
Kabera avuga ko yageze mu Mujyi atekereza ukuntu baruhanye amasaha menshi amwoherereza ayo mafaranga kugira ngo yice isari.
Ati “Nifuzaga ko mushishoza mukandekura nkaburana ndi hanze, ntabwo nzacika Ubutabera, ndifuza gusubira mu kazi no mu muryango wanjye.”
Urukiko rwamubajije impamvu yohereje ayo mafaranga, asubiza ko yumvaga nk’umuntu biriranywe agomba kumwicira isari nk’uwo bagombaga gusangira.
Yavuze ko atatinyuka guha Umugenzacyaha ibihumbi icumi nka ruswa, kuko bwari ubwa mbere babonanye abona bamaranye umwanya munini.
Me Twagirayezu Mico Joseph wunganira Kabera avuga ko umukiliya we agomba gukurikiranwa ari hanze kubera ko aho atuye ari mu Ifasi y’Urukiko n’inshingano afite zikaba zitamwemerera gucika Ubutabera.
Ati “Ibyo yasabwa gukurikiza yabikora kandi nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa.”
Me Twagirayezu avuga ko ku byaha byose umuntu ashobora gukurikiranwa adafunzwe kandi ko ari ihame.
Me Mpayimana Jean Paul, Umwunganizi wa 2 Kabera avuga ko Ubushinjacyaha bwagombye kugaragaza icyari kigamijwe, kuko ntacyo byari guhindura ku nyandiko Kabera yari yamaze gushyiraho umukono, cyane ko ikirego umugore yari yatanze yagikuyemo avuga ko yashakaga ko babunga.
Ati “Ubuntu bwe nibwo bwatumye yoherereza Umugenzacyaha ayo mafaranga, iyo ajya kumenya ko ateza ibibazo ntabwo aba yarayamuhaye.”
Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko rugomba gusuzumana ubushishozi kuko bitumvikana impamvu ayo mafaranga yayatanze.
Umushinjacyaha ati “Niba atari ruswa ni iki yaba yarayatangiye?”.
Ubushinjacyaha buvuga ko ruswa yemerwa na bakeya, ahubwo ko ibigize ibimenyetso ku cyaha cya ruswa Urukiko rugomba kubyitaho agakomeza gukurikurinwa afunzwe kubera ko arekuwe yahunga.
Ati “Twamenye ko n’akazi yarangije kugatakaza”.
Bamwe mu banyamategeko bavuga ko icyaha uyu Kabera akurikiranyweho cyumvikana, ariko bakemera ko nta mpamvu zikomeye zatuma akurikiranwa afunzwe.
Urukiko rwanzuye ko icyemezo kuri uru rubanza kizafatwa Taliki ya 15 Werurwe 2024 Saa munani z’amanywa.
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW i Muhanga