Nta mushahara, nta myitozo! AS Kigali yahagaritse imyitozo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali banogeje umugambi, bahitamo guhagarika imyitozo kubera imishahara y’amezi ane baberewemo n’ubuyobozi.

Nyuma yo gukomeza gusabwa kenshi kwihangana, abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali bahisemo gufata umwanzuro wo guhagarika akazi mu gihe batarishyurwa.

Mu butumwa bwatanzwe na kapiteni w’iyi kipe, Bishira Latif, yabwiye ubuyobozi n’abatoza ko niba nta mushahara nta n’imyitozo igomba gukorwa.

Yagize ati “No Salary, no training.”

Bisobanuye ngo nta mushahara, nta myitozo. Nyuma y’ubu butumwa, abakinnyi bagenzi be bahise bakomera mu mashyi rimwe bati ni byo Muyobozi.

Aba bakinnyi bamaze igihe bizezwa guhembwa, ariko amaso yaheze mu kirere ndetse bigeze aho nta n’Umuyobozi ukimenya uko babayeho.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 34 mu mikino 24 imaze gukinwa.

Abakinnyi banogeje umugambi banga gukomeza akazi batarahembwa

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW