Nyabihu: Mudugudu yishwe aciwe ubugabo

Mugabarigira Eric wari Umuyobozi w’Umudugudu wa Jari, mu Kagari ka Nyarutembe, mu Murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu, yishwe n’abagizi ba nabi bamuciye ubugabo, abantu batatu bakekwa kugira uruhare muri urwo rupfu batabwa muri yombi.

Amakuru avuga ko inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, inzego zishinzwe iperereza zitangira  gushaka ababa babigizemo uruhare.

Andi makuru avuga ko mbere yuko yitaba Imana, yari yajyanye n’umugabo w’inshuti ye mu tubari turi  mu Murenge wa Shyira, nyuma y’aho akaba aribwo yaje kuboneka yapfuye, bigakekwa ko yishwe  kuko umurambo we wasanzweho ibikomere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Shyira,Ndandu Marcel,yavuze ko amakuru yatanzwe n’umuturage wagendaga mu masaha ya mu gitondo.

Ati“Umurambo wabonywe n’umuturage warimo agenda mu masaha ya mugitondo mu Mudugudu wa Mukaka, Akagari ka Mpinga mu Murenge wa Shyira. Bikimara kumenyekana abantu batatu barimo uwo bari baturukanye mu Murenge w’iwabo, nyiri akabari banyweragamo inzoga n’undi muntu basangiraga bahise batabwa muri yombi, kuko n’ubundi ni bo bari basangiye kandi ari muzima ariko nyuma biza kugaragara ko yapfuye. Bahise bashyikirizwa ubugenzacyaha ngo bakurikiranwe bityo n’iperereza rikomeze”.

Gitifu Ndandu Marcel asaba abaturage kujya bihutira gutangira amakuru ku gihe, mu gihe haba hari abafitanye ibibazo bikamenyekana hakiri kare..

Abaturage barimo n’abageze aho umurambo wa Mudugudu wari uri, bavuga ko yishwe urw’agashinyaguro dore ko wari ufite ibikomere byinshi ndetse yanaciwe ubugabo.

Mugabarigira Eric w’imyaka 45 yari amaze ku buyobozi bw’Umudugudu ukwezi kurengaho iminsi micye.

Umurambo wa Mugabarigira wahise ujyanwa mu bitaro bya Shyira ngo ukorerwe isuzumwa, ndetse iperereza ku bakekwaho uruhare mu rupfu rwe rihita ritangira.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW