Nyanza: Mu murima w’umuturage hahinzwe urumogi

Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Mulinja mu Mudugudu wa Muramba, hasanzwe umurima wahinzwemo urumogi.

Abaturage bafatanyije n’inzego z’ibanze, RIB Sitasiyo ya Kibirizi  na DASSO hafashwe umugabo witwa NSENGIMANA w’imyaka 38 bikekwa ko yahinze urumogi mu murima w’amasaka no mu gikari.

UMUSEKE wamenya amakuru ko ziriya nzego zasanze mu murima ibiti 68 by’urumogi ndetse n’ibiti bitatu byumye uriya ukekwa yari yarasaruye byose hamwe bikaba 71.

Uyu  ukekwa yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kibirizi n’urumogi yafatanywe kugira ngo akurikiranwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma Cyambari Jean Pierre yemeje ko biriya byabaye ariko ntiyagira byinshi atangaza.

Urumogi, ni ikiyobyabwenge kiri mu bitemewe mu Rwanda, leta ihora ihanganye n’abarwinjiza mu gihugu cyangwa abaruhinga mu buryo butemewe.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanwa n’ ingingo ya 594 ivuga ko gucuruza, guhishira cyangwa se gutunda ibiyobyabwenge bihanishwa igihano kiva ku myaka itatu kugera kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugera kuri miliyoni 5frw.

Theogene NSHIMIYIMANA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Nyanza