Perezida Kagame yakiriye umuyobozi ukomeye mu Bushinwa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Wungirije muri Minisiteri y’Ubucuruzi mu Bushinwa, Tang Wenhong, n’itsinda bari kumwe aho baje mu nama ya cyenda ya Komite ihuriweho n’ibihugu byombi.

Ibi byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko baganiriye ku buryo bwo gukomeza kwagura umubano mu nyungu zihuriweho.

U Rwanda n’ubushinwa bisanganwe umubano ukomeye mu bucuruzi cyane bushingiye ku bicuruzwa biva mu nganda zo mu Bushinwa biza mu Rwanda ndetse n’ibicuruzwa fatizo ( primary products) u Rwanda rwohereza mu Bushinwa.

Ibi bigaragazwa n’uko muri 2022 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwiyongereyo 31.2%.

Mu nama ya cyenda ihuriweho na komite z’ubufatanye mu by’ubukungu, tekiniki n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, [Rwanda-China Joint Committee on Economic, Technical, and Trade Cooperation (JETTCO)].

Muri iyi nama u Rwanda n’u Bushinwa byemeranyijwe ko hagomba kurangizwa imishinga ihuriweho n’ibihugu byombi, mu ntego zo gukomeza gushimangira no gukuza umubano.

Abashinzwe ubucuruzi batangaje ko mu 2023 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwageze kuri miliyoni 500 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga izamuka rya 16.5% ugereranyije na 2022.

U Rwanda n’u Bushinwa kandi bifitanye imishinga irimo iyo kubaka imihanda mu bice bitandukanye by’igihugu ifite agaciro ka miliyoni 600 z’amadorali ya Amerika.

Itsinda ryaturutse mu Bushinwa ryakiriwe muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yakiriye Tang Wenhong

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -