Perezida Kagame yemerewe kuzahatanira manda y’imyaka 5

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bemeje Perezida Paul Kagame uri ku musozo wa manda eshatu z’imyaka 7 buri imwe, kuzahagararira iryo shyaka mu matora y’uyu mwaka.

Mu matora yabaye hifashishijwe telefoni Abanyamuryango ba RPF – Inkotanyi batoye Perezida Paul Kagame ku majwi 99.1%.

Paul Kagame yavuze ko yemeye “umuzigo” wo kuzajya muri ayo matora, afitemo amahirwe menshi kurisha undi wese bazahatana.

Yagize ati “Igituma mpora nemera ubusabe bwanyu, ni umwihariko w’amateka y’igihugu cyacu.”

Iyi na Nama nkuru ya RPF-Inkotanyi yabereye mu Intare Conference Arena, aho Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa RPF-Inkotanyi, yashimiye abanyamuryango icyizere bahora bamugirira.

Mu ijambo yafashe nyuma yo gutorerwa kuzahagararira RPF inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba akaba ku wa 15 Nyakanga, 2024 yavuze ko u Rwanda rufite umwihariko.

Ati “Iki gihugu cyacu uko kingana, uko giteye, uko kimeze kose bihereye ku mwihariko w’imiterere, bifite icyo bidusaba gishobora kuba gitandukanye n’ibyo abo mu bindi bihugu basaba. Ni umwihariko ushingira ku mateka, ku majyambere tugezeho, ushingira no ku muco wacu.”

Ni nde uzasimbura Perezida Kagame?

Umunyamakuru Oswald MUTUYEYEZU witabiriye iriya nama, avuga ko Perezida Kagame yongeye gusaba abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi gutekereza ku muntu uzamusimbura.

- Advertisement -

Yagize ati “Nabashimiye icyizere. Muri 2010 na bwo mwangiriye icyizere, muri Petit Stade, ariko twarabanje turaganira. Ndababwira nti ‘Ariko munatekereze n’uko hari n’ibyahinduka.’

Yibukije ko hari umushoramari w’i Rusizi wavuze icyo gihe ko niba Perezida atari umukandida yahitamo kuba impunzi, ngo kubera ubwoba afite bw’ibyaba igihe igihugu cyaba kiyoborwa n’undi utari Kagame.

Perezida Kagame ati “Bivuga ko tudaha abo tuyobora icyizere gihagije. Ni ikigaragaza ko akazi dufite imbere gakomeye kurusha uko mubitekereza.

Ikindi cya kabiri, erega turi ku isi, turi abantu. Byashoboka bite ko twakwicara uko tungana dutya nk’abayobozi ntidutekereze ukuntu muri twe hatekerezwa, hategurwa uwakora nk’iby’undi mushima?”

Perezida Kagame yavugaga uwakora nk’ibyo we akora nk’Umukuru w’Igihugu.

ISESEGURA

UMUSEKE.RW