RIB yafunze umunyamategeko akurikiranyweho kwakira Indonke

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwafunze Rwagasore Theoneste,umunyamategeko w’ubutaka  ukorera mu Mujyi wa Kigali. 

Uru rwego ruvuga ko akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke y’amafaranga kugira ngo akemure ikibazo cy’umuturage.

RIB ivuga ko kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyha,RIB,  irashimira abatanze amakuru kuri iki cyaha, inakangurira n’abandi baturarwanda gukomeza gutunga agatoki ababasaba ruswa kugira ngo babakemurire ibibazo cyangwa babahe serivisi bemererwa n’amategeko.

UMUSEKE.RW