Rubavu: Ifatwa ry’uwari uvuye muri FDLR ryahishuye andi mabanga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Akarere ka Rubavu mu ibara ry'umutuku

Abaturage bo mu karere ka Rubavu batuye mu Mirenge ya Busasamana, Cyanzarwe na Rubavu bavuga ko hari bagenzi babo bashukwa bakizezwa akazi n’amafaranga bakisanga bajyanywe mu mutwe wa wazalendo urimo n’abarwanyi ba FDLR aho bahanganye n’umutwe wa M23.

Ibi bije nanone nyuma yaho mu rukerera rwo kuri uyu Kane taliki 11 Werurwe 2024, Ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage bafashe uwitwa Niyitegeka Evaliste wari umaze iminsi yaragiye kuba umurwanyi w’umutwe wa FDLR, akaba yari amaze igihe gito arangije imyitozo ya gisirikare.

Nk’uko byatangajwe n’abaturage, yafashwe aje kureba umugore n’abana mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Gacurabwenge, Umudugudu wa Bukumu ho mu Karere ka Rubavu.

Habanabakize Thomas mukuru wa Niyitegeka Evaliste wafashwe n’abaturage, avuga ko uretse murumuna we, n’umuhungu we yigendeye akaba amaze imyaka 5 ari umurwanyi muri FDLR.

Ati “Yagiye kubera ubukene kuko bamusohoraga mu nzu nuko ajya muri Congo gushaka ubuzima agezeyo ahura n’abandi basore barimo umuhungu wanjye witwa Dusingizimana Schadrack uri muri Wazalendo, bamwumvisha ko agomba kugumana nabo bagafatanya akazi, twabibwiwe n’abanyarwanda bavuye muri RDC ko asigaye aba mu kigo cya wazalendo.”

Yakomeje agira ati ” Nibwo natashye nsanga yaje gufata umugore we iwanjye kuko nari mucumbikiye nuko amujyana kwa nyirabukwe, nuko mpita mbimenyesha Gitifu w’Akagari na SEDO nuko bazana n’irondo baramurarira kugeza bamufashe mu gitondo, yavuze ko yari atarajya ku mirwano kuko yari amaze iminsi yiga imbunda no gusuhuza abayobozi ko yari agikomeje amasomo.

Habanabakize avuga ko arimo gukora ibishoboka byose ngo arebe uko yazavugana n’umuhungu we kugira ngo amushishikarize gutaha kuko ibyo arimo ntacyo bizamumarira.

Umuturage wo mu murenge wa Cyanzarwe utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko hari urubyiruko rurimo gushukwa rukajyanwa muri Wazalendo, agatunga agatoki abinjiza magendu bazwi kw’izina ry’abacoracora.

Ati “Hano Cyanzarwe mu kagari ka Rwangara ndetse no mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Rukoko barimo kugenda bijejwe guhabwa amafaranga bakajya muri Wazalendo nuko bagasanga batayahawe ahubwo bagizwe abarwanyi.”

- Advertisement -

Aba baturage basaba ubuyobozi kubafasha gukurikirana abantu binjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu kuko ari bo bihishe inyuma y’ibyo bikorwa bigayitse.

Ubwo ku wa Gatanu, UMUSEKE wavugishaga Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa yadusabye kumwandikira icyo kibazo uko giteye.

Ubutumwa bwa Watsap twamwoherereje yarabusomye ntiyasubiza, inshuro zose twongeye kumuhamagara ntiyashimye kwitaba telefone.

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW