Rubavu : Izuba riva umuyaga  wasenye inzu zirenga 10

Mu karere ka Rubavu, kuri iki cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024,umuyaga wasenye inzu zigera kuri 17 zo mu Murenge wa Mudende, unagusha ibiti byinshi mu  ishyamba rya leta riri ku musozi wa Bihungwe.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo, yabwiye UMUSEKE ko uyu muyaga wangije inzu z’abaturage ndetse n’ibindi bitandukanye .

Ati “ Nibyo hari saa tanu n’igice ( 11h30), umuyaga waje izuba riva, imvura itaratangira kugwa. Nyuma yaho havuye gacye ariko ntabwo byagaragara ko hari imvura. Umuyaga waje wasenye amazu 17,amashyamba ibiti binini birangirika n’akarima gato k’ibigori.”

Gitifu Murindangabo avuga ko inzu imwe ariyo yaguye ariko izindi ari isakaro zavuye ku nzu,  yizeza ubuvugizi  abaturage ko bari bufashwe kubona isakaro.

Ati “ Turi kubakorera ubuvugizi kugira ngo turebe ko bahabwa isakaro.Ariko harimo babiri bafite ubushobozi batangiye kwisanira inzu zabo.

Uyu muyobozi avuga ko nta muntu wakomeretse cyangwa ngo aburiremo ubuzima.

Yasabye abaturage abaturage  kuzurika ibisenge no gucukura ibyobo bifata amazi kugira birinde ko imvura yashyira mu kaga ubuzima bwabo cyangwa igasenya inzu.

Umuyaga wagiye ukuraho ibisenge ariko wanatumye inzu imwe igwa

UMUSEKE.RW