Impanuka y’Imodoka yo mu bwoko bw’Ikamyo yagonganye na Coaster yica abanyamaguru batatu ikomeretsa abagera kuri 4.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gataka, Akagari ka Munini Umurenge wa Ruhango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars yabwiye UMUSEKE ko iyo kamyo na Coaster byavaga mu cyerekezo cya Muhanga bigana mu Ruhango.
Avuga ko iyo Kamyo yagonze Coaster iyiturutse inyuma biramanuka bigonga abantu bagendaga 3 n’amaguru bahita bahasiga Ubuzima.
Ati “Usibye abo bitabyimana, impanuka yakomerekeje abagera kuri 4.”
Gitifu Kayitare avuga ko nta myirondoro y’abapfuye n’abakomeretse baramenya.
Ati “Turimo gukurikirana amakuru y’abazize iyo mpanuka ndetse n’abo yakomerekeje nituyamenya turayabaha.”
Gusa Umwe mu bageze aho iyo mpanuka yabereye, babwiye UMUSEKE ko mu bo impanuka yishe harimo Umubyeyi ufite ubumuga bwo kutabona, n’Umwana wamurandataga.
Uwo muturage kandi avuga ko umuntu wa gatatu impanuka yishe ari uwari wicaye hafi y’umuhanda nawe ufite ubumuga bw’Ingingo.
- Advertisement -
Ati “Babiri basabirizaga Abakristo bajyaga mu Isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe undi we n’Umwana mutoya wari uyoboye uwo mubyeyi ufite ubumuga bwo kutabona.”
Imirambo y’abazize impanuka yajyanywe mu Bitaro bya Kinazi, naho abakomeretse bakaba bajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Kibingo giherereye hafi n’ahabera Isengesho ngarukakwezi ryo kwa YEZU Nyirimpuhwe.
Cyakora uwo muturage wageze aho avuga ko Umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko ahagera yasanze bamwe mu bakomeretse bamerewe nabi.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango