Ruhango: Njyanama yasabye abahabwa inkunga kutigira ba ntibindeba

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Ruhango Gasasira Rutagengwa Jeróme

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango bigabanyijemo amatsinda yo kuganira no kugira inama abaturage uko bakwivana mu bukene.

Ni mu Cyumweru bise icy’Umujyanama kigamije kwibutsa abaturage uruhare rwabo muri gahunda yo gusezera ku bukene bakigira.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jeróme uyoboye itsinda ryagiye mu Murenge wa Kabagari avuga ko bazinduwe no kureba aho abaturage bageze bikura mu bukene bagendeye ku mahirwe na gahunda zitandukanye Leta yashyizeho.

Ati “Abaturage bagomba kumva ko Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu cyacu bwifuza ko abanyarwanda bagira Ubuzima buzira umuze, bashobora kwivuza bakishyurira abana Minerval bakagira n’ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo bahereye kuri ayo mahirwe Igihugu cyabahaye.”

Gasasira avuga ko gahunda ya Girinka, VUP n’indi mishinga minini Leta yegereje abaturage, ntaho ihuriye n’umuvuduko wo kuva mu bukene ku baturage.

Ati “Ntabwo intego ari ukubaha amafaranga ahubwo ni ukubahuza n’amahirwe igihugu gifite bagakora imirimo ibyara inyungu.”

Perezida wa Njyanama avuga ko mu Karere ka Ruhango bafite umushinga wa CIDAT wahaye abaturage benshi akazi, kugira ngo abaturage bakuramo abateze imbere.

Mukamurigo Esther, mwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Rwoga avuga ko hari bamwe mu baturage babwirwa kujya mu nteko no kuganirizwa kuri gahunda zo kwivana mu bukene, bagakeka ko bagiye guhabwa amafaranga y’ubuntu.

Ati “Kwivana mu bukene bihera mu mutwe buri wese akumva ko akwiriye kubwivanamo adahawe amafaranga y’ubuntu azapfusha ubusa.”

- Advertisement -

Ntitenguha Moîse we avuga ko hari abahawe amatungo magufi y’ingurube bifuza ko abavana mu bukene, bayafata nabi ku buryo nta nyungu yigeze abasigira.

Ati “Umushinga nkorera wabahaye ingurube bazicisha inzara, abo baturage baganirizwe mbere yuko bahuzwa n’ayo mahirwe.”

Ntitenguha avuga ko hari abagera kuri batanu, bambuwe ayo matungo ahabwa bagenzi babo bafite imyumvire myiza.

Abaturage bakeneye kwivana mu bukene mu rwego rw’Akarere ka Ruhango ni 36000, abagera ku bihumbi 8 muri bo nibo bari ku rutonde rw’abo Inama Njyanama y’Akarere yatangiye kuganiriza muri iki Cyumweru cy’Umujyanama.

Ntitenguha avuga ko hari abaturage bahawe amatungo bayafata nabi
Mukamurego avuga ko guhindurira imyumvire abaturage aribyo by’ibanze
Bamwe mu bagize itsinda ry’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango mu biganiro n’abaturage
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango Gasasira Rutagengwa Jeróme

MUHIZI ELISÉE 

UMUSEKE.RW/Ruhango