Rusizi: Hari gukorwa umuhanda uzatwara arenga Miliyari 4 Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buratangaza ko mu Mirenge ya Gihundwe, Nkanka ndetse na Giheke muri uyu mwaka wa 2024 hagiye gushyirwa ibikorwaremezo birimo umuhanda uzatwara arenga Miliyari enye z’amanyarwanda.

Iyi Mirenge iri mu marembo y’umujyi wa Rusizi, izitabwaho hubakwa ibikorwa remezo birimo imihanda n’amasoko, no kongerera ubushobozi amashanyarazi, ibyo bikazatanga akazi ari nako bizamura iterambere ry’abaturage.

Ku ikubitiro, ku wa 26 Werurwe 2024, hatangijwe ikorwa ry’umuhanda Gihundwe-Rwahi-Busekanka w’ibirometero 8.5.

Habanje gukorwa igice cyawo cya mbere cya Gihundwe -Rwahi hareshya n’ibilometero 4.6, uzuzura mu gihe cy’amezi 21,utwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyali 4 na Miliyoni 800

Abaturage bavuga ko bawitezeho byinshi birimo kubona akazi no koroherwa mu ngendo.

Senyoni Yozefu, atuye mu kagari ka Kagara mu Murenge wa Gihundwe, yagize ati”uyu muhanda ni iterambere abagifite imbaraga barabona akazi abawugendamo bazajya bagenda batanyerera”.

Nyiranziza Specise nawe yabwiye UMUSEKE ko yiteze guhindurirwa ubuzima n’ikorwa ry’uyu muhanda.

Ati “ Niteguye kubona akazi muri uyu muhanda, nibaduha imodoka zizawukoreramo ingendo zizatworohera”.

Ndagijimana Louis Munyemanzi, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko imitungo y’abaturage izangizwa n’ikorwa ry’uyu muhanda yamaze kubarurwa, mu gihe gito bazishyurwa.

- Advertisement -

Ati “ Ibyabaruwe turabifite, Njyanama yamaze kwemeza ko bagomba kwishyurwa, nk’ubuyobozi bw’akarere tugiye kureba aho yaturuka buri wese tukayamugereza kuri konti”.

Yibukije abaturage ko ibikorwa remezo bihenda, abasaba kubirinda kuko ari bo bizagirira akamaro kurusha undi muntu uwo ariwe wese.

Akarere ka Rusizi gatuwe n’ingo 104.937, muri zo 23.7% ziyobowe n’abagore. Ingo zituye mu cyaro ni 66%, izituye mu mujyi ni 33%.

Ubuhinzi bukorwa n’abagera kuri 74.4%. Umuriro w’amashanyarazi abawufite ni 67.3%, amazi meza abayafite ni 82.1%.

Ubwo ikorwa ry’uyu muhanda ryatangizwaga ku mugaragaro

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW i Rusizi