Rusizi : Meya Kibiriga aravugwaho gukomeretsa Abarokotse Jenoside

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga, aravugwaho gukoresha imvugo ikomeretsa abacitse ku icumu rya Jenoside.

Mu ibaruwa Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, yamwandikiye, imusaba gutanga ibisobanuro, igaragaza ko ku wa 1 Werurwe 2024, yasabye  ko abaturage bazitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, agakoresha imvugo ikomeretsa.

Dr Anicet Kibiriga yavugaga ko mu nama itegura  gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye ku wa 8 Gashyantare 2024, imyanzuro yayo ikoherereza MINUBUMWE, ndetse bagirwa inama ko ibikorwa byo kwibuka bitagomba kurenza ku itariki 16 Kamena 2024.

Muri iyo nyandiko nibwo yakoresheje imvugo ikomeretsa, yanatumye inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi imusaba gutanga ibisobanuro.

Mu ibaruwa ya Njyanama imusaba ibisobanuro igira iti “ Ubuyobozi bw’Inama Njyanama bushingiye ku ibaruwa iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, wandikiye komite ya IBUKA, mu karere  ka Rusizi no mu zindi nzego cyane cyane mu gika cya kabiri, aho ugira uti “Mbandikiye mbatumira mu nama yo kwemeza amatariki  twazibukiraho abanyu bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Inama Njyanama ivuga kandi ko hari indi baruwa yo ku wa 6 Werurwe 2024, yanditse inyandiko isaba imbabazi agaragaza ko yakoze amakosa yita ko ari ay’imyandikikire, akavuga ko habayeho gukoresha imvugo idakwiriye nyuma yo gusesengura akabona gusaba imbabazi.

Njyanama y’Akarere ka Rusizi ivuga kandi ko  “Atari ubwa mbere ngo kuko mu kwibuka ku nshuro ya 29 habayeho gutaburura umubiri w’umuntu utarahigwaga mu gihe cya Jenoside wo mu Murenge wa Nyakabuye,utunganywa kimwe n’iyindi, mushaka kuwushyingura mu cyubahiro.

Hari kandi amagambo akomeretsa yatumye abantu bahungabana yakoreshejwe n’umwe mu bayobozi b’Akarere ku rwibutso rwa Nkanka, aho yavugiye mu ruhame ko “abaturage bahuriye mu nama no mu muhango wo kwibuka .”

Nyuma yayo makosa yose yakozwe, Inama Njyanama yamusabye gutanga ibisobanuro kuri iyo migirire igaruka mu bihe byo kwibuka.

- Advertisement -

Inama Njyanama ivuga ko yitandukanye n’inyandiko n’imigirire mibi yose.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Perezida w’Inama Njyanama w’Akarere ka Rusizi, Uwumukiza Beatrice, ariko ntibyadukundira.

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri haterana inama Njyanama, ishobora gufatirwamo icyemezo cyo kumweguza.

UMUSEKE.RW