Rwamagana: Umusore akurikiranyweho kwica Nyina

Umusore w’imyaka 30 y’amavuko witwa Umuhire Evode wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Rubona akurikiranyweho kwica atemye nyina umubyara.

Nyakwigendera Nyirambonabucya Eshter wari umubyeyi w’uwo musore yari atuye mu Kagari ka Nawe mu Mudugudu wa Cyiri.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Mukashyaka Chantal yemeje ko uwo musore akurikiranyweho kwica nyina amutemye.

Yabwiye bagenzi bacu bandikira Rubanda ko abaturage n’inzego z’umutekano bihutiye gutabara bata muri yombi uwo musore.

Yagize ati ” Abaturage bahise bafata uwo musore kugeza ubu ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubona.”

Gitifu Mukashyaka yavuze ko nta makimbirane azwi uwo musore yari asanzwe afitanye n’umubyeyi we, gusa hari abaturanyi bavuga ko ngo yari afite uburwayi bwo mu mutwe.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW