Rwanda : Abagore b’Indashyikirwa mu bucuruzi n’ubuyobozi bashimiwe

Abagore bo hirya no hino mu gihugu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bucuruzi no kuyobora ibigo,kuri uyu wa kane tariki ya 21 Werurwe 2024, bahawe ibihembo kubera umusanzu wabo udasanzwe mu guteza imbere Igihugu.

Ni ibihembo byiswe “Rwanda Women in Business Awards”  byateguwe n’ikigo 1000 hills events gifatanyije n’ibigo n’imiryango itandukanye yita ku iterambere ry’abagore.

Ibi bihembo bihabwa abakozi, ba rwiyemezamirimo, abayobozi b’ibigo binini n’ibigo biciriritse hamwe n’abikorera.

Mutoni Julie  ni umwe mu begukanye ibihembo bibiri mu byatanzwe .

Uyu asanzwe ari umuyobozi w’Ikigo  Multilines International Rwanda, gifasha abacuruzi kohereza no kuvana ibicuruzwa mu mahanga hakoreshejwe indege, ubwato n’inzira y’ubutaka.

Julie Mutoni yegukanye ibihembo birimo icya Supply Chain Women of Year, abikesheje Ikigo cye cya Multilines International Rwanda yatangije ndetse n’icya C-Suite Award.

Yabwiye UMUSEKE ko ibi bihembo ari intambwe ikomeye cyane igaragaza ko ikigo cye gikomeje kwesa imihigo yahoze yifuza.

Ati “Icya mbere turi mu Kwezi kw’Abagore nishimiye ko hari abantu bishimiye kutwibuka natwe bakadushimira. Iyi ni intambwe igaragaza ko ibyo dukora hari aho biri kugana heza kurusha aho turi uyu munsi. Dukomeje kugera ku mihigo nahoranye kuva kera.’’

Yakomeje avuga ko ashimira abakozi bakorana umunsi ku wundi  by’umwihariko atura ibi bihembo abagore n’abakobwa bakora mu kigo cye, abashishikariza gukomeza gukorana umwete.

- Advertisement -

Mutoni Julie yegukanye ibi bihembo mu gihe ikigo cye giheruka gusinya amasezerano y’imikoranire ku wa 31 Mutarama 2024, na Turkish Cargo, itwara imizigo yifashishije inzira yo mu kirere.

Multilines International Rwanda Ltd yasinye aya masezerano, imaze imyaka 15 ikorera mu Rwanda n’indi irenga 20 ikorera mu bindi bihugu byo birimo na Uganda, aho ifite icyicaro gikuru.

Umuyobozi wa 1000 Hills Events, Ntaganzwa Nathan Offodox, yavuze ko ibi bihembo bigamije gutera imbaraga abagore no kubatinyura.

Ati “ Ibi bihembo bivuze gushimira umuntu wese wakoze, umwaka wose ukarangira hanyuma agasuzumwa. Iyo ashimiwe, bimutera ishyaka, bikamutera imbaraga zo kumutinyura kandi bigatinyura n’abandi . Mu kumutinyura, binyura mu kuvuga ngo uyu muntu yabikoze ate?

Ntaganzwa Nathan Offodox avuga ko ari n’umwanya mwiza wo guhuza abagore bagitangira kwikorera n’ibigo byabafasha kugeza kure indoto zabo.

Abahawe ibihembo ni abagore bahataniye ibihembo 42 bari mu byiciro bitandukanye birimo icy’abakora ubucuruzi butandukanye, abagore bafite ibigo ndetse n’ababiyoboye.

Hagaragajwe zimwe mu nzitizi zikizitira umugore mu kugera ku iterambere .
Abagore b’Indashyikirwa mu nzego z’ubuyobozi n’ubucuruzi bashimiwe

UMUSEKE.RW