Rwanda : Hafunguwe Ikigega Gishinzwe Iterambere ry’Ibicuruzwa byoherezwa hanze

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, yafunguye ku mugaragaro ikigega Gishinzwe Iterambere ry’Ibicuruzwa byoherezwa hanze muri Afurika, FEDA.

Mu muhango wo gufungura iki kigo wabaye ku ya 20 Werurwe, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yavuze ko ibyoherezwa mu mahanga muri Afurika bingana na 17% by’ibyoherezwa mu mahanga, aho uyu mugabane ugaragaza icyuho gikomeye ugereranyije  n’indi migabane.

Ati” Uku kuri kwerekana ko ibicuruzwa na serivice byacu bigenda byoroha ku yindi migabane, hasigara amahirwe  adakoreshwa mu karere kacu.”

Minisitiri Dr. Ngirente Edouard yavuze ko yishimiye ko FEDA yiyemeje gutera inkunga ba rwiyemezamirimo n’abashoramari bo muri Afurika mu guteza imbere amasoko yohereza ibicuruzwa hanze ya  Afurika.

Mu gutangiza iki kigo hasobanuwe ko ubucuruzi bw’imbere muri Afurika bucumbagira by’umwihariko kutuzuzanya mu bucuruzi bitewe n’ubukungu budahagije.

Ubushobozi bucye bwo kubyaza umusaruro kimwe no kubura ibikorwaremezo bihagije bihora bidindiza uyu mugabane biri mu byatunzwe agatoki mu gutuma ubucuruzi muri Afurika bucumbagira.

Inkunga ya FEDA imaze kwihutisha iterambere ry’ibyoherezwa hanze y’umugabane, aho icyo kigega cyifuza kuziba icyuho cya miliyari 110 z’amadolari y’Amerika akenewe mu gutera inkunga ishoramari muri Afurika.

Ibiro bya FEDA byatangijwe i Kigali byitezweho guteza imbere urwego rw’inganda n’ubucuruzi buhuza ibihugu by’Afurika ubwabyo.

Ubusanzwe FEDA ni ikigo kinyuzwamo ishoramari rya banki Nyafurika ihuriweho itsura iterambere ry’ibyoherezwa n’ibyinjizwa muri Afurika(Afreximbank).

- Advertisement -
Mu gutangiza iki kigo hasobanuwe ko ubucuruzi bw’imbere muri Afurika bucumbagira by’umwihariko kutuzuzanya mu bucuruzi bitewe n’ubukungu budahagije.

DIANE MURERWA / UMUSEKE.RW