Titi Brown ari mu rukundo na Nyambo

Titi Brown umwe mu babyinnyi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, ari mu rukundo na Nyambo Jessica nawe ubarizwa mu ruganda rwa Sinema.

Ifoto iri ku rubuga rwa X  kuri konti ya Nyambo Jessica, igaragaza Titi ari kumwe na Nyambo maze ashyiraho ijambo  “ My” riherekejwe n’udutima tubiri, turi hagati y’ingufuri.

Bigaragaza ko bombi bari mu rukundo ruhamye.

Icyakora uyu musore aheruka gutangariza itangazamakuru ko nta rukundo arimo n’uyu mukobwa w’ikimero, atangaza  ko amafoto yagiye hanze ari ayo  bifotoje bari gufata amashusho bazahuriramo muri mfilimi.

Ati “Ntabwo ari byo, nta rukundo ruhari rwose, ariko se mubona Nyambo yanyemera? Oya rwose ariya mafoto yafashwe mu minsi ishize ubwo twafataga amashusho ya filime ye nshya.”

Icyakora Nyambo we yemera ko afite umukunzi nubwo atarabivuga mu buryo bweruye.

UMUSEKE.RW