U Burundi bwateye utwatsi ibyo kwica Abanyamulenge

Igisirikare cy’u Burundi cyamaganye ibirego  by’umutwe w’Abanyamulenge [Twirwaneho],  ugishinja kugira uruhare mu bitero byagabwe ku b’Abanyamulenge bari Uvira, muri Kivu y’Epfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe w’Abanyamulenge wa Twirwaneho, Kuwa 6 Werurwe 2024, basohoye itangazo uvuga ko ibitero byabaye ku matariki ya 2 na 6 Werurwe 2024, muri Uvira muri Kivu y’Epfo, bigasenya ibitari bicye, cyagizwemo uruhare n’ingabo z’ u Burundi.

Umuvugizi w’Ingabo z’ u Burundi Br. Gen Gaspard Baratuza, mu itangazo ryo ku wa 7 Werurwe 2024, yamaganiye kure ibyo birego, ashimangira ngo ingabo z’ u Burundi zagiye muri Congo kugarura amahoro.

Ati “ Urwego rwa Gisirikare rw’u Burundi rwibukije ko abasirikare b’u Burundi boherejwe mu Burasirazuba bwa Congo mu ntumbero yo kugarura amahoro n’umutekano kandi bakaba bakoresha ubumenyi, ubuhanga n’amategeko by’umwuga wa gisirikare ubutumwa igihugu cyaboherejemo, bubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu. Abo basirikare ntibashobora na gato gukora igikorwa gihutaza ubwo burenganzira.”

Brig Gen Baratuza avuga ko “ Igisirikare cy’Uburundi cyamaganye cyivuye inyuma ibinyoma bidafite ishingiro bivugwa muri iryo tangazo bishinja ingabo z’u Burundi kugira uruhare mu bwicanyi bushingiye ku moko , Ibyo binyoma nta yindi ntego bifite uretse iyo gusiga isura mbi igisirikare cy’u Burundi.”

Umuvugizi wa Gisirikare w’u Burundi yavuze ko u Burundi budateze kurekera kujya kugarura amahoro ahantu hose buzaba bwahamagariwe gutabara.

Usibye umutwe wa Twirwaneho  ugizwe n’Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, umutwe wa M23 nawo ushinja ingabo z’u Burundi gufatanya n’iza leta ya Congo kugira uruhare mu bwicanyi bwibasira abaturage by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

U Burundi bwohereje ingabo mu Burasirazuba bwa Congo ku bwumvikane bwa leta ya Congo n’iki gihugu.

Ni amasezerano abanye-Congo bavuga ko yakozwe mu ibanga rikomeye, bamwe bagasaba ko leta yazabaha ibisobanuro.

- Advertisement -

Ni nyuma yaho izari zoherejwe mu zigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Abanye-Congo basabye ko zasubira mu bihugu zaturutsemo ngo kuko zitarwanyije umwanzi wabo , ari wo M23.

UMUSEKE.RW