U Rwanda na Angola bashimangiye ubufatanye mu bya Gisirikare

Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Dr. Charles Rudakubana yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen Altino Carlos José dos Santos,byagarutse ku buryo bwo gukomeza ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Ibi byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri Angola yanditse ko kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe, Dr. Charles Rudakubana yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen Altino Carlos José dos Santos.

Ni ibiganiro byagarutse ku buryo bwo gukomeza ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.

By’umwihariko muri ibi bihe Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, asanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire, aho byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.

U Rwanda na Angola mu gukomeza ubufatanye bwa Gisirikare

MUGIRANEZA THIERRY /UMUSEKE.RW