Umunyamakuru n’Umukinnyi bikije ku rukundo rw’abo amaboko atareshya

Bibebityo Anicet ‘Polyvalent’ umunyamakuru wa Radiyo Huye na Uwase Mignonne usanzwe ari Kapiteni wa UR Huye Women Basketball Club bakoze mu nganzo basohora umuvugo witsa ku rukundo hagati y’umukobwa wo mu batunzi n’umuhungu wo mu bakene.

Uyu muvugo witwa ‘Unkundira Iki?’ wagiye hanze ku ya 20 Werurwe 2024, aba bombi bumvikana bavuga inkuru y’urukundo hagati y’imuhungu uba waravukiye kwa ‘Ngofero’ cyangwa mu bakene ndetse n’umukobwa uba waravukiye mu muryango ukize.

Bibebityo Anicet ‘Polyvalent’ yabwiye UMUSEKE ko uyu muvugo atari inkuru y’ibyamubayeho hagati ye na Uwase Mignone, ko ahubwo igitekerezo cyashibutse ku bintu bijya biba muri Sosiyete.

Ati” Ntabwo ari inkuru mpamo hagati yanjye na Mignonne, ‘inspiration’ nayikuye ku buzima n’inkuru numva muri Sosiyete.”

Yavuze ko impamvu yifashishije Uwase usanzwe ukina mu cyiciro cya mbere cya Basketball mu Rwanda, ari uko basanzwe baziranye akaba amuziho gukunda ubuhanzi ndetse n’imivugo.

Bibebityo Anicet ‘Polyvalent’ asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo aho yasohoye izirimo “Besto Sharing”, ” Kaliza” na “Amayeri”

Umva umuvugo Unkundira iki?

https://youtu.be/zl2ehRcRGaU?si=B6HRJYnWtxmCtabg

Umukinnyi Uwase Mignone usanzwe akunda ubusinzi
Bibebityo Anicet ‘Polyvalent’ usanzwe ari umunyamakuru

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

- Advertisement -