Umunye-Congo afunzwe azira gucuruza amahembe y’inzovu

RUSIZI – Inzego z’umutekano mu Rwanda zafashe umugabo ufite ubwenegihugu bwa congo Kinshasa, akekwaho gucuruza amahembe y’inzovu.

Byamungu KIZUNGU Claude w’imyaka 39 yafatanwe amahembe y’inzovu ibice 41 bipima Kg 81.5.

Yafatiwe ku mupaka wa Bugarama, uhuza u Rwanda na Congo, ku itariki ya 26/02/2024.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruvuga ko ariya mahembe yavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ahitwa Uvira, akaba yari guca mu Rwanda akagera i Goma muri Kivu ya Ruguru.

Uriya mugabo amahambe yari yayahishe mu ikamyo yari itwaye imifuka ya SIMA igiye mu mujyi wa Goma, yari iciye mu Rwanda kuko ari yo nzira ya hafi.

Kugeza ubu uriya mugabo afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Muganza mu gihe dosiye ye igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB ivuga ko hagati ya 2018 na 2023, hakozwe dosiye 23 zijyanye n’abaregwa gufatanwa amahembe y’inzovu 104, yafatanwe abantu batandukanye.

Aya mahembe aba ajyanywe ku isoko, abayafatanywe bayinjije mu Rwanda bayakuye mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Tanzania.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ko RIB itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo kwinjiza amahembe y’inzovu mu buryo bunyuranije n’amategeko, kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

- Advertisement -

Uriya mugabo akurikiranywehoho gutunga ikintu gikomoka ku binyabuzima ndangasano byashyizwe ku rutonde, ashobora guhabwa igihano kiri hagati y’imyaka 5 n’imyaka 7 y’igifungo akanishyura ihazabu iri hagati ya miliyoni 5Frw na miliyoni 7Frw mu gihe icyaha yagihamywa n’urukiko.

RIB ivuga ko gucuruza amahembe y’inzovu bitemewe
Amahembe yari ahishe mu ikamyo itwaye sima

UMUSEKE.RW